Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’Umurinzi Uku. 15
“Muri iki gihe cy’umwaka, abantu benshi batekereza ku bihereranye n’ivuka rya Yesu. Mbese, waba uzi ko hari ibintu by’ingirakamaro dushobora kwigira mu nkuru ya Bibiliya ihereranye n’ivuka rye? [Reka asubize. Hanyuma, rambura ku ipaji ya 5 maze usome muri 2 Timoteyo 3:16.] Iyi gazeti y’Umunara w’Umurinzi isuzuma bimwe muri ibyo bintu.”
Réveillez-vous! 22 déc.
“Mbese, ubona ko hari impamvu ababyeyi bafite yo guhangayikishwa n’ukuntu ibikorwa by’urugomo byiganje mu myidagaduro muri iki gihe bigira ingaruka ku bana babo? [Reka asubize.] Hari ababyeyi benshi bagendera ku ihame riboneka muri uyu murongo wa Bibiliya. [Soma muri Zaburi ya 11:5.] Iyi gazeti ya Réveillez-vous! ifasha imiryango gusuzuma akaga gashobora guterwa n’imikino yo mu rwego rwa elegitoroniki.”
Umunara w’Umurinzi Mut. 1
“Iyo abantu bapfushije abo bakundaga cyangwa bakarwara, akenshi baribaza bati ‘kuki Imana ireka ibi bikabaho?’ Wenda nawe waba warigeze kwibaza ikibazo nk’icyo. Bibiliya igaragaza ko Imana ibabarana n’abababara. [Soma muri Yesaya 63:9a.] Iyi gazeti isobanura impamvu dushobora kwiringira tudashidikanya ko Imana izakuraho imibabaro.”
Réveillez-vous! 8 jan.
“Mbese, utekereza ko ubutegetsi bwagombye kuvutsa abantu uburenganzira bwabo bwo kuvuga icyo batekereza? [Reka asubize.] Byagenda bite se mu gihe uko kuvuga icyo batekereza byaba bikubiyemo kubwira abandi iby’imyizerere yabo nk’uko tubisoma hano? [Soma mu Byakozwe 28:30, 31.] Vuba aha, icyo kibazo cyashyikirijwe Urukiko rw’Ikirenga rwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Utumiriwe kwisomera ibihereranye n’ibyo muri iyi gazeti ya Réveillez-vous!”