ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 1/03 p. 4
  • Jya wigisha abandi ururimi rutunganye

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Jya wigisha abandi ururimi rutunganye
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2003
  • Ibisa na byo
  • Ese uvuga neza “ururimi rutunganye”?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • “Isi yose yari ifite ururimi rumwe”
    Agatabo k’Iteraniro ry’Umurimo n’Imibereho ya Gikristo—2020
  • Tuvuge “ururimi rutunganye”
    Dusingize Yehova turirimba
  • Ubwoko bwa Yehova bwongeye gushyirwa mu mimerere myiza buramusingiza ku isi hose
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2001
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2003
km 1/03 p. 4

Jya wigisha abandi ururimi rutunganye

1 Nubwo Abahamya ba Yehova baturuka mu ‘mahanga menshi n’imiryango myinshi n’amoko menshi n’indimi nyinshi,’ ni ubwoko bwunze ubumwe, n’umuryango mpuzamahanga w’abavandimwe (Ibyah 7:9). Ibyo ni ibintu bitangaje mu isi yo muri iki gihe yiciyemo ibice. Ariko se ibyo bishoboka bite? Ni uko twahawe “ururimi rutunganye.”—Zef 3:9.

2 Ingaruka zitangaje: Ururimi rutunganye ni iki? Ni ugusobanukirwa neza ukuri kuboneka mu Ijambo ry’Imana guhereranye na Yehova n’imigambi ye, cyane cyane ukuri guhereranye n’Ubwami bw’Imana. Nk’uko Yesu yabihanuye, uko kuri gukwirakwizwa hose binyuriye ku muyoboro ugaragara hano ku isi, ni ukuvuga ‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge,’ ibyo bigatuma abantu bo “mu mahanga y’indimi zose” bitabira ugusenga k’ukuri.—Mat 24:45; Zek 8:23.

3 Uko abantu bagenda biga ururimi rutunganye, ni na ko basunikirwa guhuza imibereho yabo n’amahame ya Yehova. Bitoza ‘guhuriza hamwe rwose bahuje umutima’ (1 Kor 1:10). Nanone inyigisho ziva ku Mana zibahingamo imyifatire myiza kandi itanduye, bakavuga ukuri, cyane cyane mu bihereranye no kubwira abandi ubutumwa bwiza (Tito 2:7, 8; Heb 13:15). Iryo hinduka ritangaje bagira rihesha Yehova icyubahiro.

4 Urugero, hari umubwiriza wagejeje ubutumwa bwiza ku mugabo wari ufite ibibazo byinshi. Uwo mubwiriza yabishubije byose yifashishije Bibiliya. Uwo mugabo yakozwe ku mutima n’ibyo yumvise maze atangira kujya yiga kabiri mu cyumweru no kujya mu materaniro. Yatangajwe cyane n’ukuntu yakiranywe ibyishimo ku Nzu y’Ubwami, kandi yari adahuje ubwoko n’abantu benshi mu bari bateranye. Mu gihe gito, we n’umugore we bagize ihinduka mu mibereho yabo maze barabatizwa. Kuva icyo gihe yafashije abandi bantu bagera hafi kuri 40 kugira ngo bakorere Yehova, harimo n’abantu benshi bo mu muryango we. Nubwo afite ubumuga, vuba aha yatangiye gukora umurimo w’ubupayiniya.

5 Kwigisha abandi: Ibintu bibera mu isi bituma abantu benshi bafite imitima itaryarya bongera gusuzuma imitekerereze yabo n’imibereho yabo. Kimwe na Yesu, twagombye kwifuza kubafasha. Gusubira gusura twiteguye neza no kuyobora ibyigisho bya Bibiliya ni byo bintu by’ingenzi mu gufasha abantu bafite imitima itaryarya kwiga ururimi rutunganye.

6 Uburyo bwo kubwiriza bugira ingaruka nziza ku bantu bahora bahuze ni ubwo kuyobora icyigisho cya Bibiliya kigufi muhagaze ku muryango w’inzu yabo (km-YW 5/02 p. 1). Waba se waragerageje kubukoresha? Mu gihe witegura gusubira gusura, jya utoranya uburyo bukwiranye na nyir’inzu mu mugereka w’Umurimo Wacu w’Ubwami wo muri Mutarama 2002. Ubwinshi mu buryo bwo gutangiza ibiganiro buri muri uwo mugereka, bugenewe guhita bwerekeza ibiganiro mu gatabo Ni Iki Imana Idusaba? cyangwa mu gitabo Ubumenyi. Itoze ubwo buryo kugira ngo kwinjira muri paragarafu muri busuzume uhereye ku magambo yo gutangiza ikiganiro bijye bikorohera. Toranya umurongo umwe w’Ibyanditswe cyangwa ibiri muri paragarafu maze muyisome kandi muyiganireho, hanyuma utegure ikibazo uri bubaze usoza. Ibyo bizagufasha kwinjira muri paragarafu uteganya kuzasuzuma ubutaha.

7 Ubwoko bwa Yehova buhundagazwaho imigisha myinshi bubikesha kwiga ururimi rutunganye. Nimucyo twihatire gufasha abandi kugira ngo bifatanye natwe ‘kwambaza izina ry’Uwiteka no kumukorera duhuje inama.’—Zef 3:9.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze