Mbese ikiruhuko cy’iza bukuru ni irembo rijyana mu murimo wagutse?
1 Abantu benshi bakora cyane bajya bifuza kubona ikiruhuko cy’iza bukuru kugira ngo kibaruhure umugoko n’imihangayiko bagira ku kazi. Nyamara akenshi usanga icyo kiruhuko gituma ahubwo barushaho kuba mu bwigunge, barambirwa ubuzima kandi ugasanga bashaje imburagihe. Kutagira akazi gafite intego bishobora gutuma umuntu atangira guhora yitekerezaho cyane.
2 Nyamara Abakristo benshi bo babona ikiruhuko cy’iza bukuru nk’irembo rijyana mu murimo wo kubwiriza wagutse. Umuvandimwe watangiye gukora umurimo w’ubupayiniya amaze ibyumweru bibiri gusa yujuje imyaka 65, yagize ati “mu buzima bwanjye bwose, sinari narigeze mbona imigisha ikungahaye nk’iyo nabonye mu myaka icumi maze nkora umurimo w’ubupayiniya.” Umugabo n’umugore bo banditse bagira bati “igihe twatangiraga gukora umurimo w’ubupayiniya, ni bwo twumvise tugeze aho ubuzima buryoshye.” Koko rero, ku bantu benshi ikiruhuko cy’iza bukuru ni igihe cyiza cyane cyo kwagura umurimo wabo wo kubwiriza n’icyo guhundagazwaho imigisha myinshi ituruka kuri Yehova.
3 Jya uhugira mu murimo kandi were imbuto: Abantu benshi bagejeje igihe cyo guhabwa ikiruhuko cy’iza bukuru, baba barakuze nta birangaza byinshi bafite nk’ibiriho ubu, kandi baratojwe gukora cyane kuva bakiri bato. N’ubwo baba batagifite imbaraga zo mu busore, baba bakiri abakozi batanga umusaruro utubutse. Abo bantu bageze mu za bukuru bagira uruhare rw’ingenzi mu murimo wo kubwiriza. Kubera ko baba ari inararibonye kandi bakaba bafite imico irangwa no kubaha Imana, bagirira akamaro amatorero bifatanya na yo.—Yak 3:17, 18.
4 Guhugira mu murimo wacu wo kubwiriza bituma umuntu arushaho kugira amagara mazima n’imibereho myiza. Mushiki wacu ufite imyaka 84 watangiye umurimo w’ubupayiniya akimara guhabwa ikiruhuko cy’iza bukuru, yagize ati “kuyoborera ibyigisho bya Bibiliya abantu benshi bashimishijwe byamfashije gukomeza gukanguka mu bwenge. Kubera ko nta modoka mfite, nkunda kugenda cyane. Ibyo bituma nkomeza kugira ubuzima bwiza.” Umugabo n’umugore we bageze mu za bukuru b’abapayiniya bagize bati “umurimo wo kubwiriza utuma dukomeza kumererwa neza mu bwenge no ku mubiri. Duhora turi kumwe buri gihe. Tujya duseka tugakwenkwenuka kandi twishimira ubuzima.”
5 Gukorera aho ubufasha bukenewe: Bamwe mu Bakristo bahawe ikiruhuko cy’iza bukuru bafite amikoro, barimuka bakajya gukorera aho ababwiriza b’Ubwami bakenewe cyane kurusha ahandi. Hari abandi bagura umurimo wabo bajya gukorera mu mafasi akoresha izindi ndimi. Kimwe n’intumwa Pawulo, abo babwiriza barangwa n’ishyaka ‘bakora ibyo byose ku bw’ubutumwa bwiza, ngo bafatanye n’abandi muri bwo.’—1 Kor 9:23.
6 Nta kiruhuko cy’iza bukuru mu murimo wo kubwiriza: N’ubwo abantu benshi bagera igihe runaka bagahabwa ikiruhuko cy’iza bukuru, nta Mukristo ufata ikiruhuko nk’icyo mu murimo w’Imana. Abakristo bose bagomba gukomeza uwo murimo ‘kugeza imperuka’ (Mat 24:13, 14). Nk’uko byumvikana ariko, bitewe n’iza bukuru, hari abageza ubwo batagishobora gukora byinshi nk’ibyo bakoraga kera mu murimo wa Yehova. Ariko se mbega ukuntu bitera inkunga kubabona bakora ibyo bashoboye byose babigiranye umutima wabo wose! Ijambo ry’Imana ribizeza ko Yehova atazibagirwa imirimo yabo n’urukundo berekanye ko bakunze izina rye.—Luka 21:1-4; Heb 6:10.
7 Niba wegereje ikiruhuko cy’iza bukuru, kuki utasuzuma ubishyize mu isengesho ukuntu ushobora gukoresha mu buryo bwuzuye imimerere yawe igiye guhinduka? Ubifashijwemo n’Imana, ikiruhuko cy’iza bukuru gishobora kukugururira irembo rijyana mu murimo wagutse kurushaho, uzatuma Yehova ahabwa icyubahiro kandi ukaguhesha imigisha myinshi.—Zab 148:12, 13.