Gushimira ku bw’imbabazi z’Imana
1 Mbere y’uko intumwa Pawulo aba Umukristo, yarwanyaga cyane ko Ubukristo bukwirakwira. Icyakora kubera ko yabikoraga abitewe n’ubujiji, yaje kugirirwa imbabazi. Yehova yagiriye Pawulo ubuntu, amuha inshingano yo kubwiriza. Pawulo na we yayifatanye uburemere (Ibyak 26:9-18; 1 Tim 1:12-14). Gushimira ku bw’imbabazi za Yehova byasunikiye Pawulo kwigomwa kugira ngo asohoze umurimo we.—2 Kor 12:15.
2 Natwe Imana yaduhaye umurimo wo kubwiriza ku bw’imbabazi zayo (2 Kor 4:1). Kimwe na Pawulo, dushobora kugaragaza ko dushimira ku bw’imbabazi twagiriwe twihatira gufasha abandi kugira amajyambere mu buryo bw’umwuka. Uburyo bumwe dushobora kubikoramo ni ugutangiza ibyigisho bya Bibiliya no kubiyobora.
3 Gutangiza ibyigisho bya Bibiliya: Uburyo bumwe bushobora kudufasha gutangiza ibyigisho bya Bibiliya ni ukujya dushyira abantu amagazeti uko asohotse. Uko dusura abantu kenshi tubashyiriye amagazeti yasohotse, ni na ko turushaho kumenya ibibazo baba bafite. Mu gihe runaka, hari nk’ingingo yo mu igazeti iyi n’iyi ishobora kutubera imbarutso yo gutangiza icyigisho cya Bibiliya mu gatabo Ni Iki Imana Idusaba? Igihe dusubiye gusura nyir’inzu tumushyiriye amagazeti, dushobora gukomeza kugirana na we ikiganiro mu gatabo Ni Iki Imana Idusaba?
4 Dukeneye gusenga no gushyiraho imihati: Gusenga no gushyiraho imihati ivuye ku mutima bizatuma turushaho gukora neza umurimo wacu wo kubwiriza. Mushiki wacu w’umupayiniya wari ufite icyigisho cya Bibiliya kimwe, yasenze Yehova amusaba kumufasha kubona ibindi byigisho. Na we kandi yakoraga ibintu bihuje n’ibyo yavugaga mu masengesho ye. Yasuzumye uburyo yakoraga umurimo we maze asanga atarasabaga abantu kubayoborera ibyigisho bya Bibiliya iyo yabaga asubiye kubasura. Yatangiye kujya abibasaba maze bidatinze yunguka ibindi byigisho bya Bibiliya bibiri.
5 Mbega ukuntu kugira uruhare mu kumenyekanisha “ubutumwa bwiza bw’ubuntu bw’Imana” ari ibintu bishimishije (Ibyak 20:24)! Nimucyo gushimira ku bw’imbabazi z’Imana bidutere kugira umwete wo gufasha abandi kungukirwa n’ubuntu bwa Yehova.