“Mukorere Uwiteka munezerewe”
1. Ni iki gishobora kuba isoko y’ibyishimo byinshi ku bagaragu ba Yehova?
1 Intumwa Pawulo yaranditse ati “mujye mwishimira mu Mwami wacu iminsi yose. Yemwe, nongeye kubivuga nti ‘mwishime!’” (Fili 4:4). Igikundiro dufite cyo kugeza ubutumwa bwiza ku bantu bagereranywa n’intama no kubafasha kugira ngo basenge Yehova, kitubera isoko y’ibyishimo byinshi (Luka 10:17; Ibyak 15:3; 1 Tes 2:19). Ariko se, twakora iki turamutse tubonye ko rimwe na rimwe tujya tubura ibyishimo mu murimo wacu?
2. Ni gute gukomeza kuzirikana uwaduhaye inshingano yacu bitwongerera ibyishimo?
2 Umurimo twategetswe n’Imana: Wibuke ko inshingano yacu yo kubwiriza twayihawe na Yehova. Ni koko, mbega ukuntu dufite igikundiro cyo kuba “abakozi bakorana n’Imana” mu gihe dutangaza ubutumwa bw’Ubwami kandi tugahindura abantu abigishwa (1 Kor 3:9, NW)! Kristo Yesu aba ari kumwe natwe muri uwo murimo utazongera gukorwa ukundi (Mat 28:18-20). Abamarayika na bo bakorana umwete bifatanyije natwe muri uwo murimo w’isarura ryo mu buryo bw’mwuka ukorwa muri iki gihe (Ibyak 8:26, 29; 16:14; Ibyah 14:6). Ibyanditswe hamwe n’ibintu ubwoko bw’Imana bwagiye bwibonera, bitanga igihamya kidashidikanywaho cy’uko Yehova ashyigikiye uwo murimo. Ku bw’ibyo, iyo tubwiriza tugenda nta cyo twishisha “tumeze nk’abatariganya batumwe n’Imana, bakavuga ibya Kristo imbere yayo” (2 Kor 2:17). Mbega impamvu ikomeye ituma tugira ibyishimo!
3. Ni uruhe ruhare isengesho rigira mu gutuma dukomeza kugira ibyishimo mu murimo wacu?
3 Isengesho ni ngombwa kugira ngo dukomeze kugira ibyishimo mu murimo w’Imana (Gal 5:22). Kubera ko dushobora gukora umurimo w’Imana ari uko gusa iduhaye imbaraga, tugomba kuyisaba umwuka wayo wera tuyinginga, kuko iwuha abawusaba ititangiriye itama (Luka 11:13; 2 Kor 4:1, 7; Ef 6:18-20). Gusenga dusaba ubufasha mu murimo wacu bizatuma dukomeza kurangwa n’icyizere igihe duhuye n’abantu batawitabira. Bizatuma dukomeza kubwiriza dushize amanga kandi twishimye.—Ibyak 4:29-31; 5:40-42; 13:50-52.
4. Ni gute kwitegura neza bidufasha kongera ibyishimo tubonera mu murimo wo kubwiriza, kandi ni ubuhe buryo twakoresha twitegura?
4 Itegure neza: Uburyo bw’ingenzi bwatuma twongera ibyishimo tubona igihe twifatanya mu murimo, ni ukwitegura neza (1 Pet 3:15). Kwitegura nk’uko ntibitwara igihe kinini. Bifata iminota mike gusa yo gusuzuma uburyo wakoresha utanga amagazeti asohotse vuba, cyangwa ubukwiranye n’ibitabo uteganya gutanga. Ubaye ushaka uburyo bukwiriye bwo gutangiza ibiganiro, ushobora kureba mu gitabo Raisonner cyangwa mu nomero z’Umurimo Wacu w’Ubwami twarangije kwiga. Ababwiriza b’Ubwami bamwe na bamwe babona ko kwandika uburyo bwo gutangiza ibiganiro ku gapapuro bishobora kubafasha. Nyuma y’igihe runaka, bajya baterera akajisho kuri ako gapapuro kugira ngo biyibutse. Ibyo bibafasha kutagira umususu kandi bikabaha icyizere gituma babwiriza bashize amanga.
5. Ni gute kugira ibyishimo bituma twe n’abandi twungukirwa?
5 Ibyishimo biduhesha inyungu nyinshi. Kugaragaza ibyishimo bituma ubutumwa bwacu burushaho gushishikaza. Kugira ibyishimo biduha imbaraga tugakomeza kwihangana (Neh 8:10; Heb 12:2). Ikiruta byose ariko, umurimo dukora twishimye wubahisha Yehova. Ku bw’ibyo, nimucyo ‘dukorere Uwiteka tunezerewe.’—Zab 100:2.