Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’umurinzi 15 Ugu.
“Kera abantu benshi bizeraga ko hari igihe isi yari kuzahinduka paradizo. Muri iki gihe bwo, hari abajya bibaza ahubwo niba itazarimbuka. Wowe se ubona amaherezo y’iyi si ari ayahe? [Reka asubize.] Dore icyo Bibiliya ibivugaho. [Soma muri Zaburi ya 37:11.] Iyi gazeti ikomeza ivuga ibyo Bibiliya ihanura ku bihereranye n’isi.”
Réveillez-vous! 22 nov.
“Hari abantu bahangayikishijwe no kuba ibidukikije byarangijwe mu buryo butakigira igaruriro. Ese nawe ubona nta garuriro? [Reka asubize.] Umuremyi ntiyari afite umugambi w’uko isi yaba ikimpoteri kidashobora guturwamo. [Soma muri Yesaya 45:18.] Iyi gazeti isobanura ukuntu isi izongera kuba nziza.
Umunara w’umurinzi 1 Uku.
“Muri iki gihe, hari abantu bagenda bareka kwizera Imana. Impamvu imwe ibitera, ni uko badashobora kubona ibisubizo bibanyuze by’ibibazo bibabuza amahwemo nk’ibi. [Tanga urugero rw’ibibazo biri mu gasanduku ko ku ipaji ya 6.] Iyi gazeti y’Umunara w’Umurinzi isuzuma ikintu cy’ingenzi cyatuma turushaho kwizera Imana by’ukuri.” Soma mu Bafilipi 1:9.
Réveillez-vous! 8 déc.
“Mbese utekereza ko hari igihe abantu bazagira imibereho myiza nk’iyi ivugwa hano? [Soma muri Yesaya 14:7. Hanyuma ureke asubize.] Iyi gazeti irimo amakuru meza ashobora kutugirira akamaro mu gihe tugitegereje ko amasezerano y’Imana asohozwa.” Mubwire nk’ingingo igira iti “Ni gute warwanya ibyifuzo bibi?”