Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’Umurinzi 15 Kam.
“Mbese ntiwemera ko kurerera abana mu isi yo muri iki gihe bitoroshye na mba? [Reka asubize.] Zirikana aya magambo atwizeza ko ababyeyi bashobora kugira icyo bageraho. [Soma mu Migani 22:6.] Iyi gazeti y’Umunara w’Umurinzi itanga ibitekerezo bifatika byafasha ababyeyi guhangana n’icyo kibazo.”
Réveillez-vous! 22 juin
“Hari bamwe bumva ko kwemera Imana bidahuje na siyansi. Ariko se, waba uzi ko hari abahanga mu bya siyansi bavuga ko mu by’ukuri siyansi ishyigikira ko hariho Umuremyi? [Reka asubize.] Iyi gazeti ya Réveillez-vous! isuzuma bimwe mu bintu byatumye abo bahanga bagera kuri uwo mwanzuro.” Soma mu Baroma 1:20.
Umunara w’Umurinzi 1 Nyak.
“Mu bihe by’amakuba, abantu benshi bibaza niba Imana yita ku bantu koko kandi ikaba ibona n’imibabaro bahura na yo. Mbese waba warigeze ubitekerezaho? [Reka asubize.] Iyi gazeti isuzuma ukuntu Imana igaragaza ko itwitaho muri iki gihe, n’ukuntu yashyizeho urufatiro rwo kuzakuraho imibabaro yose.” Soma muri Yohana 3:16.
Réveillez-vous! 8 juil.
“Ku bantu benshi, imyaka yo mu bugimbi iba ari igihe cy’ibyishimo ariko bivanze n’ibibazo by’ingorabahizi. Si byo se? [Reka agire icyo abivugaho.] Iyi gazeti isuzuma ihinduka ingimbi n’abangavu bagira. Nanone itanga inama zihuje n’ubwenge zishobora kubafasha gukora ibintu byiza kurusha ibindi muri icyo gihe.” Soma mu Mubwiriza 12:1.