Gahunda yihariye yo gutanga agatabo gashya
1 Muri iki gihe, abantu benshi bababazwa n’ibibera mu isi. Icyakora, abantu bake gusa ni bo bazi impamvu ibintu bimeze bityo, icyo igihe kizaza gihatse, n’icyo bagomba gukora kugira ngo bazarokoke iteka Yehova agiye kuzaciraho abantu (Ezek 9:4). Kugira ngo tubafashe kumenya icyo ibihe turimo bisobanura, guhera ku wa Mbere tariki ya 18 Ukwakira kugeza ku Cyumweru tariki ya 14 Ugushyingo, hazakorwa gahunda yihariye yo gutanga agatabo gashya gafite umutwe uvuga ngo Mukomeze kuba maso!
2 Dushobora kuzatanga ako gatabo mu gihe tuzaba dukora umurimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu, dusubira gusura, tubwiriza mu buryo bufatiweho, n’igihe tuzaba tubwiriza ahantu hakorerwa ubucuruzi. Icyakora, agatabo Mukomeze kuba maso! ntikagomba guhabwa umuntu ubonetse wese. Ahubwo, kazajya gahabwa gusa abantu bagaragaje ko bashimishijwe n’ibisobanuro Bibiliya itanga ku bihereranye n’ibintu bibera mu isi. Abagaragaje ko badashimishijwe cyane n’ubwo butumwa bashobora kuzajya bahabwa inkuru y’Ubwami.
3 Ushobora gushishikariza umuntu kugutega amatwi umubwira uti:
◼ “Abantu benshi bahangayikishijwe n’ibibazo by’ingutu hamwe n’ibintu bibabaje bibaho muri iki gihe. [Vuga urugero rw’ibintu bizwi mu gace k’iwanyu.] Mbese waba uzi ko ibintu nk’ibyo byari byarahanuwe muri Bibiliya? [Reka asubize, hanyuma usome umwe mu mirongo y’Ibyanditswe yavuzwe hasi aha, ukwiranye n’urugero wamuhaye, nka Matayo 24:3, 7, 8; Luka 21:7, 10, 11; cyangwa 2 Timoteyo 3:1-5.] Bibiliya ihishura icyo ibihe turimo bisobanura, hamwe n’icyo igihe kizaza gihishiye abantu. Mbese wakwishimira kumenya byinshi kurushaho? [Reka asubize. Niba agaragaje ko ashimishijwe by’ukuri, muhe agatabo.] Aka gatabo gatangirwa ubuntu. Niba wifuza gutanga impano iciriritse yo gushyigikira umurimo wacu ukorerwa ku isi hose, twakwishimira kuyakira.”
4 Cyangwa se ushobora kubona ubu buryo ari bwo bwagira ingaruka nziza:
◼ “Abantu benshi muri iki gihe babuzwa amahwemo n’ibintu bibabaje bibera mu isi, cyangwa ingorane zabo bwite. Bamwe bajya bibaza impamvu Imana itabagoboka ngo ibuze ibyo bintu kubaho. Bibiliya itwizeza ko vuba aha Imana igiye kuzakora igikorwa cyo gukiza abantu imibabaro. Iyumvire nawe imigisha Imana izazanira abantu. [Soma muri Zaburi 37:10, 11.] Mbese wakwishimira kumenya byinshi kurushaho?” Koresha amagambo yo gusoza yavuzwe haruguru.
5 Gerageza kumenya izina na aderesi ya buri muntu wemeye kwakira agatabo, kandi ushyireho gahunda yo kuzasubira gukurikirana uko gushimishwa. Ibitekerezo bigaragaza uko ibyo bishobora gukorwa bizasohoka mu Murimo Wacu w’Ubwami wo mu Gushyingo 2004. Niba umuntu agaragaje ko ashimishijwe cyane ku ncuro ya mbere, ushobora guhita utangiza icyigisho cya Bibiliya ako kanya, ukoresheje agatabo Mukomeze kuba maso! cyangwa ikindi gitabo, wenda nk’agatabo Ni Iki Imana Idusaba?
6 Ako gatabo gashya kazatangwa nyuma y’Iteraniro ry’Umurimo rizasuzumirwamo iki kiganiro. Biteganyijwe ko ababwiriza n’abapayiniya babanza gufata gusa udutabo bazakenera gutanga mu minsi mike ibanza y’iyo gahunda. Turifuza ko Yehova yazaha umugisha iyi gahunda yihariye yo kumuhesha ikuzo no gufasha abantu bafite imitima itaryarya aho bari hose.—Zab 90:17.