Ingengabihe y’umuryango: umurimo wo kubwiriza
1 Yehova yishimira kubona abakiri bato basingiza izina rye (Zab 148:12, 13). Mu gihe cya Yesu, “abana bato n’abonka” basingije Imana (Mat 21:15, 16). Ibyo ni na ko bimeze muri iki gihe. Babyeyi, ni gute mwafasha abana banyu kugira ngo bazasingize Yehova mu murimo wo kubwiriza babigiranye ishyaka? Nanone nk’uko byatsindagirijwe mu ngingo iri haruguru ivuga iby’amateraniro y’itorero, ikintu cy’ingenzi ni urugero mutanga. Hari umugabo wavuze ibintu ababyeyi benshi bajya bibonera agira ati “abana ntibakora ibyo muvuga, ahubwo bigana ibyo mukora!”
2 Hari mushiki wacu warezwe n’ababyeyi batinyaga Imana wagize ati “ku wa Gatandatu, ntitwabyukaga ngo twibaze niba turi bujye mu murimo wo kubwiriza. Twabaga tuzi ko turi bujyeyo.” Mu buryo nk’ubwo, mushobora kumvisha abana banyu akamaro k’umurimo wo kubwiriza, mwishyiriraho gahunda ihoraho yo kuwifatanyamo buri cyumweru mu rwego rw’umuryango. Ibyo ntibituma abana banyu babavanaho icyitegererezo gusa, ahubwo namwe bibafasha kureba imyifatire yabo n’imigirire yabo, hamwe n’ukuntu bagenda bagira amajyambere.
3 Kubatoza buri gihe: Kugira ngo abana bishimire umurimo wo kubwiriza, bagomba gutozwa kuwukora mu buryo bugira ingaruka nziza. Wa mushiki wacu wavuzwe haruguru yakomeje agira ati “ntitwigeze tuba indorerezi zo guherekeza ababyeyi bacu mu murimo wabo wo kubwiriza. Twari tuzi ko twagombaga kuwugiramo uruhare, n’ubwo urwo ruhare rwabaga ari ukuvuza inzogera yo ku irembo gusa no gutanga agapapuro ko gutumira. Kwitegura neza mbere yo gutangira gahunda zo mu mpera z’icyumweru, byatumaga tumenya ibyo twagombaga kuvuga.” Ushobora guha abana bawe iyo myitozo ugiye ufata iminota mike buri cyumweru ukabafasha kwitegura umurimo wo kubwiriza, ukabikora mu cyigisho cy’umuryango cyangwa ikindi gihe.
4 Kubwiriza mu rwego rw’umuryango biguha ubundi buryo bwo gucengeza ukuri mu bana bawe. Hari umugabo wajyanaga n’umukobwa we kubwiriza bagakora urugendo rw’ibirometero icumi, bagaha inkuru z’ubwami abantu bari batuye mu gikombe cyo hakurya y’iwabo. Uwo mukobwa avugana ibyishimo ati “muri izo ngendo nakoranaga na papa, ni bwo yacengezaga ukuri mu mutima wanjye” (Guteg 6:7). Namwe nimushyira umurimo wo kubwiriza ku ngengabihe y’ibyo mukora mu muryango wanyu buri cyumweru, mushobora kuzabona izo ngororano.