ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 6/05 p. 1
  • Kubwiriza bituma twihangana

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kubwiriza bituma twihangana
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2005
  • Ibisa na byo
  • Komeza kuba hafi y’umuryango wa Yehova
    Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka
  • “Mureke ukwihangana kurangize umurimo wako”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2016
  • Kwihangana—Ni Ngombwa ku Bakristo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1994
  • Dusiganwe dufite ukwihangana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1992
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2005
km 6/05 p. 1

Kubwiriza bituma twihangana

1 Ijambo ry’Imana ridutera inkunga yo ‘gusiganirwa aho dutegekwa twihanganye’ (Heb 12:1). Nk’uko umuntu usiganwa aba agomba kwihangana kugira ngo ashobore gutsinda, natwe tugomba kwihangana kugira ngo tuzabone ingororano y’ubuzima bw’iteka (Heb 10:36). Ni gute umurimo wo kubwiriza ushobora gutuma twihangana tukageza imperuka turi abizerwa?—Mat 24:13.

2 Bidukomeza mu buryo bw’umwuka: Kubwira abandi isezerano ritangaje rya Bibiliya rihereranye n’isi nshya ikiranuka, bituma dukomeza kugira ibyiringiro bihamye (1 Tes 5:8). Iyo twifatanya buri gihe mu murimo wo kubwiriza, biduha uburyo bwo kumenyesha abandi ukuri kwa Bibiliya twamenye. Muri icyo gihe tuba tuvuganira ukwizera kwacu, kandi ibyo bidukomeza mu buryo bw’umwuka.

3 Kugira ngo twigishe abandi mu buryo bugira ingaruka nziza, natwe ubwacu tugomba kuba dusobanukiwe neza ukuri ko muri Bibiliya. Tugomba gukora ubushakashatsi kandi tugatekereza ku byo dusoma. Imihati ikomeye dushyiraho ituma tugira ubumenyi bwimbitse, igatuma tugira ukwizera gukomeye kandi ikatugarurira ubuyanja mu buryo bw’umwuka (Imig 2:3-5). Muri ubwo buryo, iyo twifuza gufasha abandi natwe ubwacu biradukomeza.—1 Tim 4:15, 16.

4 Kwifatanya mu murimo wo kubwiriza tubigiranye umwete ni intwaro y’ingenzi mu ‘ntwaro zose z’Imana,’ kandi turayikeneye kugira ngo dukomeze kurwanya Satani n’abadayimoni be dushikamye (Ef 6:10-13, 15). Guhora duhugiye mu murimo wera bituma dukomeza kwerekeza ubwenge bwacu ku bintu byubaka kandi tukirinda kwanduzwa n’isi ya Satani (Kolo 3:2). Uko twigisha abandi inzira za Yehova, ni na ko tuba dukomeza kwiyibutsa ubwacu ko dukeneye kugira ingeso nziza.—1 Pet 2:12.

5 Imana iduha imbaraga: Nanone kwifatanya mu murimo wo kubwiriza bitwigisha kwishingikiriza kuri Yehova (2 Kor 4:1, 7). Mbega ukuntu ari imigisha! Iyo twitoje kumwiringira, ntibidufasha gusohoza umurimo wacu gusa, ahubwo binatuma twihanganira imimerere yose dushobora guhura na yo mu mibereho yacu (Fili 4:11-13). Koko rero, kumenya kwishingikiriza kuri Yehova ni cyo kintu cy’ingenzi gituma dushobora kwihangana (Zab 55:23). Gukora umurimo wo kubwiriza bidufasha kwihangana mu buryo bwinshi.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze