Isubiramo Rishingiye ku Ikoraniro Ryihariye ry’Umunsi Umwe
Ibi bibazo bizakoreshwa mu iteraniro ry’umurimo, mbere gato na nyuma gato y’uko itorero ryanyu ryifatanya muri porogaramu y’ikoraniro ryihariye ry’umunsi umwe ryo mu mwaka wa 2006. Umugenzuzi uhagarariye itorero azakora gahunda yo gufasha itorero kwitegura ikoraniro no kuzongera gusuzuma ibyavugiwemo, nk’uko bivugwa mu Murimo Wacu w’Ubwami wo muri Nzeri 2004, ku ipaji ya 4. Mu gihe cy’isubiramo ugomba kubaza ibibazo byose, wibanda ku kuntu dushobora gushyira mu bikorwa inyigisho zatanzwe.
ICYICIRO CYA MBERE YA SAA SITA
1. Kugira ijisho rireba neza bisobanura iki, kandi se kuki bitoroshye muri iki gihe? (“Kuki ugomba kugira ijisho rireba neza?”)
2. Ni gute tubonera inyungu mu kugira ijisho rireba neza? (“Jya ubonera inyungu mu kugira ijisho rireba neza”)
3. Ni akahe kaga gashobora guterwa n’ibikorwa byinshi bisa n’aho ari ibintu bisanzwe? (“Kugira ijisho rireba neza muri iyi si mbi”)
ICYICIRO CYA NYUMA YA SAA SITA
4. Ni gute ababyeyi cyangwa abandi bantu bashobora gutera abakiri bato inkunga yo gukurikirana intego zo mu buryo bw’umwuka? (“Ababyeyi bafora neza imyambi yabo” na “Abakiri bato bagera ku ntego zo mu buryo bw’umwuka”)
5. Ni gute dushobora kugendana n’umuteguro wa Yehova (a) buri muntu ku giti cye? (b) Mu muryango? (c) Mu itorero? (“Komeza kujya mbere ugendana n’umuteguro wa Yehova”)