Gutangiza ibyigisho bya Bibiliya imbere y’umuryango
1, 2. Muri gahunda yacu yo kuyobora ibyigisho, ni iki twakora kugira ngo dufashe abantu bagira akazi kenshi?
1 Muri iki gihe usanga abantu bafite akazi kenshi. Ariko kandi, hari benshi bashishikazwa n’ibintu byo mu buryo bw’umwuka. Ni gute twabafasha kubona ibyo bakeneye byo mu buryo bw’umwuka (Mat 5:3)? Ababwiriza benshi bashobora kuyoborera abandi icyigisho cya Bibiliya bahagaze ku muryango. Mbese ushobora kwagura umurimo wawe ubwiriza muri ubwo buryo?
2 Kugira ngo dutangize ibyigisho bya Bibiliya, tugomba kuba twiteguye kwerekana uko icyigisho kiyoborwa igihe cyose tubonye uburyo. Ibyo byakorwa bite, kandi se byakorerwa he?
3. Kuki twagombye kwerekana uko icyigisho cya Bibiliya kiyoborwa igihe dusuye umuntu ku ncuro ya mbere, kandi se ni gute twabikora?
3 Ku muryango: Mu gihe uhuye n’umuntu wifuza ko muganira kuri Bibiliya, jya urambura igitabo kuri paragarafu uba wateguye mbere y’igihe, urugero nka paragarafu ya mbere y’isomo rya 1 ryo mu gatabo Ni Iki Imana Idusaba?, maze abe ari yo mutangiriraho. Yisome, umubaze ikibazo kandi musuzume umurongo w’Ibyanditswe umwe cyangwa ibiri mu yatanzwemo. Akenshi ibyo bishobora gukorwa muhagaze ku muryango, mu gihe kiri hagati y’iminota itanu n’icumi. Niba umuntu ashimishijwe n’ikiganiro mwagiranye, shyiraho gahunda yo kuzasuzuma indi paragarafu imwe cyangwa ebyiri ikindi gihe.—Ibindi bitekerezo bihereranye n’uburyo bwo guhita utangiza ibyigisho, biboneka mu Murimo Wacu w’Ubwami wo muri Mutarama 2002, ku ipaji ya 6.
4. Mu gihe dusubiye gusura, ni gute twatangiza icyigisho cya Bibiliya duhagaze ku muryango?
4 Nanone ubwo buryo bushobora gukoreshwa mu gutangiza ibyigisho bya Bibiliya igihe dusubiye gusura. Urugero, ushobora kumwereka agatabo Ni Iki Imana Idusaba? maze mukaganira ku byerekeye izina ry’Imana mwifashishije isomo rya 2 paragarafu ya 1-2. Igihe ugarutse kumusura, mushobora gusuzuma icyo Bibiliya ivuga ku mico ya Yehova mwifashishije paragarafu ya 3-4. Mu kiganiro gikurikiraho, mushobora gusuzuma paragarafu ya 5-6 n’ifoto iri ku ipaji ya 5 kugira ngo utsindagirize ukuntu kwiga Bibiliya bidufasha kumenya Yehova. Ibyo byose bishobora gukorwa muhagaze ku muryango. Iyo duhuje gahunda yacu yo kwigisha Bibiliya n’imimerere abandi barimo, tubafasha “kumenya Imana.”—Imig 2:5; 1 Kor 9:23.