ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 11/05 p. 4
  • Icyo umurimo wacu usohoza

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Icyo umurimo wacu usohoza
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2005
  • Ibisa na byo
  • Ese ukorera Imana mu buryo bwuzuye?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2019
  • Dukomeze kubwiriza iby’Ubwami
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1988
  • Dutangaze ubutumwa bwiza tubishishikariye
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • Ni gute ushobora kwihangana mu murimo wo kubwiriza?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2005
km 11/05 p. 4

Icyo umurimo wacu usohoza

1. Ni gute Yehova abona umurimo wacu, kandi se abantu bawitabira bate?

1 Ijambo ry’Imana rivuga ko Abakristo bagenda banesha mu murimo wa Yehova, bameze nk’abari mu mutambagiro w’abamaze gutsinda (2 Kor 2:14-16). Iyo tugeza ku bantu ubumenyi ku byerekeye Imana, umurimo dukora umera nk’umubavu uyihumurira neza. Bamwe bishimira ubutumwa bwiza naho abandi bakabwanga. Ariko kuba benshi batabwitabira ntibivuga ko umurimo wacu utagira icyo ugeraho. Nimucyo turebe icyo umurimo wacu usohoza.

2. Ni iki umurimo wacu udufasha kugaragaza?

2 Uhesha Yehova ikuzo: Satani yihandagaza avuga ko abantu bakorera Yehova babitewe n’impamvu zishingiye ku bwikunde (Yobu 1:9-11). Umurimo twebwe Abakristo dukora uduha urubuga rwo kugaragaza ko twiyeguriye Imana by’ukuri. Ababwiriza benshi bakomeza kumvira itegeko ryo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa nubwo baba bari mu mimerere igoranye cyangwa se abantu muri rusange bakaba batitabira ibyo bababwira. Iyo bihanganye bagakomeza kuba indahemuka, ibyo bishimisha umutima wa Yehova.—Imig 27:11.

3. Kuki ari iby’ingenzi cyane ko dukomeza gutangaza izina ry’Imana n’umugambi wayo?

3 Nanone umurimo wacu ugira uruhare mu isohozwa ry’umugambi w’Imana. Yehova avuga ibyerekeye irimbuka ry’isi ya Satani ryegereje agira ati ‘amahanga azamenya yuko ndi Uwiteka’ (Ezek 39:7). Kugira ngo amahanga abimenye, ni iby’ingenzi ko abagaragu b’Imana bakomeza gutangariza izina ryayo n’umugambi wayo abantu “bo mu mahanga yose n’imiryango yose, n’indimi zose n’amoko yose.”—Ibyah 14:6, 7.

4. Ni mu buhe buryo umurimo wo kubwiriza ari wo urubanza ruzashingiraho?

4 Ni wo shingiro ry’urubanza: Nanone kubwiriza ubutumwa bwiza ni ishingiro ry’urubanza. Intumwa Pawulo yavuze ko Kristo Yesu azahora inzigo “abatamenye Imana n’abatumvira ubutumwa bwiza bw’Umwami wacu Yesu” (2 Tes 1:8, 9). Abantu bazacirwa urubanza hakurikijwe ukuntu bitabiriye ubutumwa bwiza. Mbega ukuntu iyo ari inshingano ikomeye abagaragu b’Imana bafite! Kugira ngo twirinde kugibwaho n’urubanza rw’amaraso, tugomba gukomeza gutangaza ubutumwa bw’Ubwami burokora ubuzima.—Ibyak 20:26, 27.

5. Ni gute umurimo dukora ugaragaza imbabazi z’Imana?

5 Imihati dukomeza gushyiraho kugira ngo dufashe bagenzi bacu kwemerwa n’Imana, ni ikimenyetso cy’imbabazi zayo (1 Tim 2:3, 4). Kubera ko imibereho y’abantu ihora ihindagurika, duhora tubasura kugira ngo tubatere inkunga yo gushaka Yehova bigishoboka. Iyo tubigenje dutyo, tuba tugaragaza “umutima w’imbabazi w’Imana yacu,” “idashaka ko hagira n’umwe urimbuka, ahubwo ishaka ko bose bihana.”—Luka 1:78; 2 Pet 3:9.

6. Ni mu buhe buryo guhugira mu murimo wa Yehova bitwungura?

6 Uratwungura: Guhugira mu murimo wa Yehova biraturinda. Bidufasha ‘gutebutsa umunsi w’Imana’ no kwirinda kwanduzwa n’iyi si mbi (2 Pet 3:11-14; Tito 2:11, 12). Nimucyo rero ‘dukomere tutanyeganyega, turushaho iteka gukora imirimo y’Umwami,’ kuko tuzi yuko imihati dushyiraho mu murimo wa gikristo atari imfabusa.—1 Kor 15:58.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze