Jya ugaragaza ko wita ku bandi—Uhuza n’imimerere
1 Intumwa Pawulo yaduhaye urugero rwiza kuko buri gihe yabwirizaga abantu ahuje n’imimerere bakuriyemo hamwe n’imitekerereze yabo (1 Kor 9:19-23). Natwe twagombye kwihatira kubigenza dutyo. Gutegura mbere y’igihe bizadufasha guhuza uburyo bw’icyitegererezo bwo gutanga ibitabo n’amagazeti bwo mu Murimo Wacu w’Ubwami n’ibyo abantu bo mu ifasi yacu bakeneye. Mu gihe twegereye umuryango, dushobora kubona ibintu byadufasha kumenya ibishishikaza nyir’inzu hanyuma tukabiheraho dutangiza ikiganiro. Icyakora hari ubundi buryo twakoresha kugira ngo duhuze n’imimerere mu gihe tubwiriza.
2 Jya uhera ku byo abandi bavuga: Iyo dutangaza ubutumwa bwiza, akenshi tubaza nyir’inzu ikibazo hanyuma tukamusaba kugisubiza. Iyo amaze gusubiza ubigenza ute? Mbese umushimira by’urwiyerurutso maze ukikomereza uvuga ibyo uba wateguye? Cyangwa se amagambo uvuga agaragaza ko uha agaciro ibyo nyir’inzu akubwiye? Niba wita by’ukuri ku byo abandi bavuga, wagombye kubaza nyir’inzu utubazo tw’inyongera ubigiranye amakenga kugira ngo umenye neza ikimuri ku mutima (Imig 20:5). Bityo ushobora kwibanda ku butumwa bw’Ubwami bugusha neza ku ngingo zishishikaje abaguteze amatwi.
3 Ibyo bisaba ko tuba twiteguye kuvuga ku zindi ngingo zitari izo tuba twateguye kuvugaho. Mu gihe dutangije ikiganiro tuvuga ku kibazo cyavuzwe mu makuru ariko nyir’inzu agahita avuga ikintu kimuhangayikishije cyangwa gihangayikishije abantu bo mu gace atuyemo, kwita tubikuye ku mutima ku byo nyir’inzu akeneye bizatuma tugirana na we ikiganiro gishingiye kuri Bibiliya twibanda ku bintu bimushishikaje cyane.—Fili 2:4.
4 Nonosora uburyo bwawe bwo kubwiriza: Mu gihe nyir’inzu abajije ikibazo, byaba byiza tubanje gukora ubushakashatsi tukazamusubiza nyuma tumaze kubonera icyo kibazo ibisobanuro bihagije. Dushobora nanone kumuha ibitabo bisobanura iyo ngingo mu buryo burambuye. Ibyo byose bigaragaza ko tuba twifuza tubikuye ku mutima gufasha abandi kumenya Yehova.—2 Kor 2:17.