Ishuri ridufasha gushyira mu bikorwa ibyo twiga
1 Kugira ngo tuzungukirwe n’inyigisho zishingiye ku Byanditswe zikubiye muri Porogaramu y’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi ryo mu mwaka wa 2006, ni iby’ingenzi ko twazajya tuzishyira mu bikorwa mu murimo wacu wera no mu mibereho yacu yose. Twiyemeje gushyira mu bikorwa ibyo twiga.—Yoh 13:17; Fili 4:9.
2 Gutanga ibitekerezo: Porogaramu y’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi ryo mu mwaka utaha igaragaza ko igihe abateze amatwi bagenewe kugira ngo bagire icyo bavuga ku ngingo z’ingenzi z’ibyasomwe muri Bibiliya cyongereweho umunota umwe. Ni ukuvuga ko umuvandimwe uzajya atanga ingingo z’ingenzi z’ibyasomwe muri Bibiliya azajya yitonda kugira ngo atange ikiganiro cye mu minota itanu aho kuba itandatu. Abazajya batanga ibitekerezo bicaye mu myanya yabo na bo bagombye kuzajya bazirikana igihe bagenewe. Iyo umuntu yateguye neza mbere y’igihe ibyo ari buvuge, ashobora gutanga ibitekerezo by’ingirakamaro mu gihe kitarenze amasegonda 30. Ugereranyije abantu icumi bazajya batanga ibitekerezo mu buryo bwumvikana mu minota itanu bagenewe.
3 Disikuru zigisha: Ingingo z’ingenzi z’ibyasomwe muri Bibiliya hamwe n’inyigisho nomero ya mbere byagombye kwibanda ku kamaro k’inyigisho zikubiyemo n’uko zashyirwa mu bikorwa mu murimo wacu wo kubwiriza no mu bindi byiciro bigize imibereho yacu ya buri munsi. Utanga disikuru yagombye gukora ibirenze ibyo gushishikariza abamuteze amatwi kugira icyo bakora. Yagombye gusobanura neza icyo bagomba gukora, akagaragaza uko bakwiriye kugikora kandi akerekeza ibitekerezo by’abantu ku nyungu babona iyo babigenje batyo. Ashobora kuvuga ati “uyu murongo w’Ibyanditswe utugira inama ikurikira,” cyangwa ati “dore uko twagombye gukoresha iyi mirongo igihe tubwiriza.” Abasaza n’abakozi b’imirimo bazi neza imimerere yo mu karere babwirizamo bagombye kwihatira kugaragaza uko ibyo bavuga babihuza n’imimerere yo muri ako karere uko bishoboka kose.
4 Gutanga ingero zivugwa muri Bibiliya ni uburyo bwiza bushobora kugufasha kugaragaza uko ibintu byashyirwa mu bikorwa. Igihe utanga disikuru amaze gutanga urugero rushingiye ku Byanditswe, ashobora kuvuga ati “nawe ushobora kugera mu mimerere nk’iyo.” Niba hari urugero rwo muri Bibiliya ashaka kugaragaza uko rwashyirwa mu bikorwa, agomba kwitonda akareba niba ibyo avuga bihuje n’ikiganiro atanga, akareba niba bihuje n’ibyo Bibiliya ivuga muri rusange kandi akareba niba bihuje n’ibyanditswe mu bitabo by’‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge.’—Mat 24:45.
5 Ubwenge ni ubushobozi bwo gukoresha ubumenyi n’ubuhanga mu buryo bugira ingaruka nziza. “Ubwenge muri byose ni bwo ngenzi” (Imig 4:7). Uko dukomeza kunguka ubwenge nyakuri binyuriye mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi, nimucyo tujye tunonosora n’ubushobozi bwacu bwo kugeza ubwo bwenge ku bandi.