Twishimire Kwiga Igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?
1 Ikintu gishishikaje twabonye mu Ikoraniro ry’Intara ryari rifite umutwe uvuga ngo “Kumvira Imana,” ni igitabo gishya gifite umutwe uvuga ngo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? Vuba aha tuzatangira kugikoresha kenshi mu murimo wo kubwiriza, cyane cyane igihe tuzaba tuyobora ibyigisho bya Bibiliya. Bityo rero, tugomba kumenya neza ibikubiye muri icyo gitabo gishya. Ibyo tuzabigeraho kubera ko guhera mu cyumweru gitangira ku itariki ya 17 Mata 2006, tuzajya twiga icyo gitabo mu Cyigisho cy’Igitabo cy’Itorero.
2 Umugenzuzi w’Icyigisho cy’Igitabo cy’Itorero azajya afasha abateze amatwi gutekereza ku bibazo bibimburira buri gice. Hanyuma icyigisho kizajya kiyoborwa hakoreshejwe ibibazo biri ahagana hasi ku ipaji. Imirongo y’Ibyanditswe y’ingenzi izajya isomwa kandi itangweho ibitekerezo. Agasanduku kari ku mpera ya buri gice gafite umutwe uvuga ngo “Icyo Bibiliya yigisha,” kazadufasha gukora isubiramo ry’ibyo tuzaba twize, kubera ko gakubiyemo ibitekerezo bishingiye ku Byanditswe bidufasha gusubiza bya bibazo bibimburira buri gice. Uzashimishwa no gutanga ibitekerezo kubera ko icyo gitabo gisobanura ibintu mu buryo bwumvikana neza, bworoheje kandi bushishikaje.
3 Umugereka w’iki gitabo utanga ibisobanuro by’inyongera ku ngingo nyinshi zitandukanye. Tuzajya dukoresha uwo mugereka mu gihe umwigishwa wa Bibiliya azaba akeneye ibisobanuro by’inyongera ku kintu runaka. Hari igihe mu Cyigisho cy’Igitabo cy’Itorero tuzajya twiga ingingo zikubiye mu mugereka. Mu gihe cy’Icyigisho cy’Igitabo, umusomyi azajya asoma ingingo yo mu mugereka yose uko yakabaye, kandi ingingo ndende zizajya zisuzumwa mu byiciro. Nubwo nta bibazo biri mu mugereka, Umugenzuzi w’Icyigisho cy’Igitabo azajya asaba abateranye gutanga ibitekerezo, ababaza ibibazo bitsindagiriza ingingo z’ingenzi.
4 Mu Cyigisho cy’Igitabo cy’Itorero, tuziga igitabo Icyo Bibiliya yigisha mu buryo bwihuse. Ariko si uko tuzajya tubigenza igihe tuzaba tuyoborera abandi icyo gitabo, cyane cyane abafite ubumenyi buciriritse ku bihereranye na Bibiliya cyangwa abatabufite (Ibyak 26:28, 29). Mu gihe tuzaba tuyobora ibyigisho bya Bibiliya, twagombye kuzajya dusuzuma neza imirongo y’Ibyanditswe, tugasobanura amashusho n’ibindi. Igihe tuzaba twiga igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, uzishyirireho intego yo kuzajya ujya mu materaniro buri cyumweru no kuyifatanyamo mu buryo bwuzuye.