ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 5/06 p. 1
  • Mukomeze ‘munkurikire’

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mukomeze ‘munkurikire’
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2006
  • Ibisa na byo
  • Kuki wagombye kuba umuntu wigomwa?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
  • Ntitukibaho ku bwacu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2005
  • Jya wigana Yesu ufashe abandi
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2022
  • Kurikira Yesu Ubudahwema
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1997
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2006
km 5/06 p. 1

Mukomeze ‘munkurikire’

1 Nubwo abantu benshi bafite imibereho ishingiye ku binezeza, akenshi usanga nta byishimo bafite. Nyamara, Yesu we yagaragaje ko gutanga ari byo bihesha ibyishimo nyakuri (Ibyak 20:35). Yaravuze ati “umuntu nashaka kunkurikira niyiyange . . . [akomeze] ankurikire” (Mar 8:34). Ibyo bikubiyemo ibirenze ibyo kujya tugira ibinezeza bimwe na bimwe twigomwa. Ahubwo, bivuga ko buri munsi twagombye kunezeza Yehova aho kwinezeza ubwacu.—Rom 14:8; 15:3.

2 Nimucyo turebe urugero intumwa Pawulo yadusigiye. Amaze kumenya “ubutunzi butagira akagero, ari bwo kumenya Kristo Yesu,” yaretse guharanira inyungu ze bwite, ahubwo yitangira guteza imbere inyungu z’Ubwami (Fili 3:7, 8). Yaravuze ati “ku bwanjye nanezezwa cyane no gutanga ibyanjye, ndetse no kwitanga” kugira ngo nkorere abandi (2 Kor 12:15). Buri wese muri twe yagombye kwibaza ati “ni gute nkoresha igihe cyanjye, imbaraga zanjye, ubuhanga bwanjye n’ubutunzi bwanjye? Mbese naba nibanda ku byateza imbere inyungu zanjye bwite, cyangwa nshakisha uko nashimisha Yehova?”

3 Uburyo bwo gutanga: Buri mwaka, ubwoko bw’Imana bumara amasaha arenga miriyari bukora umurimo urokora ubuzima ari wo kubwiriza iby’Ubwami. Abato n’abakuru basohoza inshingano zinyuranye mu itorero kandi zifitiye akamaro abarigize. Nanone hakorwa imirimo myinshi ifitanye isano n’amakoraniro, hamwe n’iyo kubaka no kwita ku mazu akoreshwa mu guteza imbere ugusenga k’ukuri. Tekereza nanone ku bufasha bwuje urukundo duhabwa n’abavandimwe bagize za Komite Zishinzwe Guhuza Abarwayi n’Abaganga, hamwe n’abagize Amatsinda Asura Abarwayi kwa Muganga. Iyo mihati yose ishyirwaho mu bwitange igirira akamaro umuryango wacu w’abavandimwe.—Zab 110:3.

4 Dushobora kubona uburyo butandukanye bwo gufasha abandi, wenda nk’igihe habayeho amakuba, cyangwa se mu gihe abantu bakeneye ubufasha mu buryo bwihutirwa. Ariko kandi, incuro nyinshi dushobora gutahura ko hari Umukristo mugenzi wacu ukeneye ubufasha cyangwa guterwa inkunga (Imig 17:17). Iyo twitanze tugakorera abandi kandi tugateza imbere inyungu z’Ubwami, tuba twigana urugero Yesu yadusigiye (Fili 2:5-8). Nimucyo twiyemeze guhora tubigenza dutyo.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze