Jya Ugaragaza ko Wita ku Bandi—Ugira ineza n’ikinyabupfura
1 Nubwo Yehova ari Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi, agaragariza ineza abantu badatunganye, akabitaho kandi akagaragaza ko abubaha mu mishyikirano agirana na bo (Itang 13:14; 19:18-21, 29). Nitwigana Imana yacu igira neza bizatuma turushaho kunonosora uburyo bwacu bwo kubwiriza (Kolo 4:6). Ibyo bikubiyemo ibirenze kubaha no kugira ikinyabupfura mu byo tuvuga.
2 Ku nzu n’inzu: Twakora iki turamutse dusuye umuntu mu gihe kidakwiriye cyangwa se tugasanga ahuze cyane ku buryo adashobora kuvugana natwe? Icyo gihe, twagombye gukoresha amagambo make cyangwa tukamubwira ko tuzagaruka ikindi gihe. Iyo abantu banze kwakira ibitabo byacu, twirinda kubibahatira. Kuzirikana abandi bizatuma tugaragaza ko twubaha ibyabo. Urugero, twagombye gukinga imiryango y’inzu zabo cyangwa iyo ku marembo igihe twinjiye cyangwa dusohotse, kandi ibyo twagombye no kubitoza abana bacu. Mu gihe dusize ibitabo mu ngo tutasanzemo abantu, ntitwagombye kubishyira aho abahisi n’abagenzi babibona. Kugira ineza n’ikinyabupfura bizatuma dukorera abandi ibyo twifuza ko natwe badukorera.—Luka 6:31.
3 Kubwiriza mu muhanda: Igihe tubwiriza mu muhanda, twagombye kugaragaza ikinyabupfura twirinda gufunga inzira y’abanyamaguru no kurema udutsiko imbere y’amaduka. Tuzagaragaza ko tuzirikana imimerere abandi barimo tuganira n’abashobora kuba bafite iminota mike yo kuvugana natwe, aho kuganiriza abo bigaragara ko bihuta cyane. Rimwe na rimwe hari ubwo tuba tugomba kuvuga cyane bitewe wenda n’urusaku ruri mu muhanda, ariko twagombye kubikora mu kinyabupfura kugira ngo abantu bose bataturangarira.—Mat 12:19.
4 Nitugira ineza, tukita ku bandi kandi tukagira ikinyabupfura muri ubwo buryo bunyuranye, tuzaba tugaragaza ko twigana Imana yacu Yehova igira neza.