Umurimo wacu urangwa n’impuhwe
1 Igihe Yesu yitegerezaga abantu benshi bari bateze amatwi ubutumwa yabagezagaho, yabonye “barushye cyane basandaye nk’intama zitagira umwungeri” (Mat 9:36). Yabigishije inzira za Yehova mu buryo bwuje urukundo, arabahumuriza kandi abaha ibintu byo mu buryo bw’umwuka bari bakeneye abigiranye impuhwe. Ibyo nitubitekerezaho bizadufasha kwitoza gutekereza nka Yesu ndetse no kugira ibyiyumvo nk’ibye, kandi bitume tugaragaza umuco wo kugira impuhwe mu murimo wacu wo kubwiriza.
2 Tekereza ukuntu Yesu yitaga ku bantu bamuganaga bifuza cyane ko abafasha (Luka 5:12, 13; 8:43-48). Yitaga ku babaga bari mu mimerere yihariye (Mar 7:31-35). Yazirikanaga ibyiyumvo by’abandi kandi akabitaho. Ntiyitaga ku kuntu umuntu agaragara inyuma (Luka 7:36-40). Koko rero, Yesu yagaragaje impuhwe z’Imana yacu mu buryo butunganye.
3 Yagiraga “impuhwe”: Yesu ntiyakoraga umurimo we abitewe gusa n’uko ari itegeko yari yarahawe, ahubwo yawukoraga abitewe n’uko yagiriraga abantu “impuhwe” (Mar 6:34). Muri ubwo buryo, natwe muri iki gihe ntitubwiriza ubutumwa gusa, ahubwo tugerageza no kurokora ubuzima. Jya ugerageza kumenya impamvu abantu bitwara mu buryo ubu n’ubu. Kuki bahangayitse? Mbese abayobozi b’amadini y’ikinyoma baba barabatereranye cyangwa barabatengushye? Iyo twitaye ku bandi tubikuye ku mutima, bishobora gutuma batega amatwi ubutumwa bwiza.—2 Kor 6:4, 6.
4 Iyo tugaragarije abantu impuhwe bibagera ku mutima. Urugero: hari umugore wari ufite agahinda kenshi kubera ko yari yarapfushije akana ke k’agakobwa k’amezi atatu. Ubwo Abahamya babiri bamusuraga, yabahaye ikaze ariko agamije kubereka ko ibitekerezo batanga ku bihereranye n’impamvu Imana ireka imibabaro igakomeza kubaho, ari ibinyoma. Ariko nyuma yaho, uwo mugore yagize ati “banteze amatwi bafite impuhwe nyinshi, kandi ubwo bari bagiye kugenda, numvise merewe neza, ku buryo nemeye ko bazagaruka kunsura.” Mbese ujya wihatira kugaragariza impuhwe umuntu uwo ari we wese muhuriye mu murimo wo kubwiriza?
5 Nitwitoza kugira impuhwe bizadufasha guhumuriza abandi by’ukuri. Nitubigenza dutyo, tuzahesha ikuzo “Data wa twese w’imbabazi” ari we Yehova.—2 Kor 1:3.