Uko wagera ku ntego zawe zo mu buryo bw’umwuka
1. Ni izihe ntego zo mu buryo bw’umwuka Abakristo benshi bakiri bato bafite?
1 Niba uri Umukristo ukiri muto, nta gushidikanya ko wishyiriraho intego mu mibereho yawe ubitewe n’urukundo ukunda Yehova hamwe n’amagambo Yesu yabwiye Abakristo bose, agira ati “mubanze mushake ubwami bw’Imana” (Mat 6:33). Ushobora kwishyiriraho intego yo kwagura umurimo wawe ukora umurimo w’ubupayiniya, cyangwa ukajya gukorera umurimo aho ababwiriza b’Ubwami bakenewe cyane kuruta ahandi. Bamwe bashobora kuba bifuza kwifatanya mu murimo w’ubwubatsi, gukora ku biro by’ishami, cyangwa gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha. Mu by’ukuri, kwishyiriraho intego nk’izo bitera kunyurwa kandi birashimisha.
2. Ni iki cyagufasha kugera ku ntego zawe zo mu buryo bw’umwuka?
2 Ikintu cyagufasha kugera ku ntego zawe zo mu buryo bw’umwuka, ni ukureba aho uzandika. Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Nyakanga 2004, wagize uti ‘iyo ufite intego idafututse neza, irushaho gusobanuka mu gihe utoranya amagambo yo kuyivugamo. Ku bw’ibyo, ushobora kwandika intego zawe, ukandika n’uburyo uzazigeraho.’ Nanone kandi, kwishyiriraho intego z’igihe gito bishobora kugufasha gusuzuma aho amajyambere yawe ageze kandi bigatuma ukomeza kwerekeza ibitekerezo byawe ku ntego z’igihe kirekire.
3. Vuga intego zimwe na zimwe z’igihe gito umuntu ashobora kwishyiriraho, zikaba zamufasha kuzuza ibisabwa kugira ngo abatizwe.
3 Intego z’igihe gito: Niba utarabatizwa, reba ikintu ukwiriye gukora kugira ngo ugere kuri iyo ntego. Ushobora kuba ukeneye gusobanukirwa neza inyigisho z’ibanze za Bibiliya. Niba ari uko bimeze, ishyirireho intego yo kwiga mu buryo bwimbitse igitabo Icyo Bibiliya yigisha, usoma imirongo yose y’Ibyanditswe yatanzwe (1 Tim 4:15). Ushobora nanone kwishyiriraho intego yo gusoma Bibiliya yose kuva mu Itangiriro kugeza mu Byahishuwe, kimwe n’uko ababa kuri Beteli hamwe n’abanyeshuri bo mu ishuri rya Galeedi basabwa kubigenza. Hanyuma, ugire porogaramu ihoraho yo gusoma Bibiliya buri munsi (Zab 1:2, 3). Tekereza ukuntu ibyo bishobora kugufasha gukura mu buryo bw’umwuka! Igihe ugiye gusoma Bibiliya cyangwa kwiyigisha, jya utangira kandi usoze n’isengesho rivuye ku mutima, kandi buri gihe ushyire mu bikorwa ibyo wiga.—Yak 1:25.
4. Mu gihe Umukristo yifuza kugera ku ntego z’igihe kirekire, urugero nk’iyo kujya gukora kuri Beteli cyangwa gukora umurimo w’ubumisiyonari, ni izihe ntego z’igihe gito ashobora kwishyiriraho?
4 Niba se ubu warabatijwe, ni izihe ntego zindi ushobora kwishyiriraho? Mbese ushaka kunonosora ubuhanga bwawe mu murimo wo kubwiriza? Urugero, mbese ushobora kwishyiriraho intego yo kurushaho gukoresha Ijambo ry’Imana ubigiranye ubuhanga mu murimo wo kubwiriza (2 Tim 2:15)? Ni gute ushobora kwagura umurimo wawe? Jya wishyiriraho intego z’igihe gito zihuje n’imyaka ufite hamwe n’imimerere urimo kandi zizagufasha kugera ku ntego z’igihe kirekire.
5. Ni mu buhe buryo kwishyiriraho intego z’igihe gito byafashije umuvandimwe umwe kugera ku ntego yo gukora kuri Beteli?
5 Inkuru y’uwagize icyo ageraho: Igihe Tony wari ufite imyaka 19 yasuraga ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova, yahise yifuza gukora kuri Beteli. Ariko kandi, yari afite imico mibi kandi yari atariyegurira Imana. Tony yafashe umwanzuro wo kugendera mu nzira za Yehova mu mibereho ye, ndetse yishyiriraho intego yo kuzuza ibisabwa kugira ngo abatizwe. Ibyo amaze kubigeraho, yishyiriyeho intego yo kuba umupayiniya w’umufasha akazakomeza aba uw’igihe cyose, kandi yandika kuri kalendari amatariki yifuzaga kuzatangiriraho. Tekereza ibyishimo yagize ubwo nyuma yo gukora ubupayiniya igihe runaka, yatumirirwaga kuza gukora kuri Beteli!
6. Ni iki gishobora kugufasha kugera ku ntego zawe zo mu buryo bw’umwuka?
6 Bityo rero, nawe nushyira inyungu z’Ubwami mu mwanya wa mbere, ushobora kuzagera ku ntego zawe zo mu buryo bw’umwuka. Jya ubwira Yehova ibihereranye n’“imirimo yawe” binyuze mu isengesho, kandi wihatire kuyisohozanya umwete.—Imig 16:3; 21:5.