Jya ufasha abigishwa kwishimira imico ya Yehova itagereranywa
1 Mu murimo wacu wo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa, dukora ibirenze ibyo kubigisha ukuri kw’ibanze kwa Bibiliya. Tubafasha kumenya kamere ya Yehova no kwishimira imico ye itagereranywa. Iyo abantu bafite imitima itaryarya bize ukuri ku bihereranye n’Imana, kubagera ku mutima, ibyo bigatuma bagira ihinduka mu mibereho yabo, bityo ‘bakagenda nk’uko bikwiriye ab’Umwami wacu, bamunezeza muri byose.’—Kolo 1:9, 10; 3:9, 10.
2 Igitabo cyacu gishya cyo kuyoboreramo ibyigisho bya Bibiliya: Igitabo Icyo Bibiliya yigisha cyerekeza ibitekerezo byacu ku mico ya Yehova uhereye mu ntangiriro zacyo. Igice cya mbere gisubiza ibibazo bikurikira: mbese Imana ikwitaho koko? Imana iteye ite? Mbese dushobora kwegera Imana? Nanone icyo gice gitsindagiriza ibihereranye n’ukwera kwa Yehova (par. 10), ubutabera bwe n’impuhwe ze (par. 11), urukundo rwe (par. 13), imbaraga ze (par. 16), ibambe n’imbabazi bye, kuba yiteguye kubabarira, ukwihangana kwe n’ubudahemuka bwe (par. 19). Paragarafu ya 20 ibivuga mu magambo make igira iti “uko uzarushaho kumenya byinshi ku byerekeye Yehova, ni na ko uzarushaho kumva ko ariho koko, kandi ni na ko uzarushaho kugira impamvu zo kumukunda no kumva umwegereye.”
3 Ni gute twakoresha igitabo Icyo Bibiliya yigisha kugira ngo dufashe abigishwa ba Bibiliya kwegera Yehova? Nyuma yo gusuzuma paragarafu itsindagiriza umwe mu mico y’Imana, dushobora kubaza umwigishwa tuti “ni iki ibi bikwigisha ku bihereranye na kamere ya Yehova?” Cyangwa tuti “ni gute ibi bigaragaza ukuntu Imana ikwitaho wowe ubwawe?” Iyo rimwe na rimwe tugiye dukoresha ibyo bibazo mu gihe tuyobora icyigisho, tuba dufasha abigishwa gutekereza ku byo biga no kurushaho kwishimira imico ya Yehova itagereranywa.
4 Jya ukoresha agasanduku k’isubiramo: Igihe musoza buri gice, jya usaba umwigishwa kugira icyo avuga mu magambo ye kuri buri ngingo iri mu gasanduku gafite umutwe uvuga ngo “Icyo Bibiliya yigisha.” Jya werekeza ibitekerezo bye ku mirongo y’Ibyanditswe yatanzwe. Kugira ngo ushishikarize umwigishwa kuvuga ikimuri ku mutima, ushobora kujya umubaza uti “ibyo Bibiliya yigisha kuri iyi ngingo ubyumva ute?” Kubigenza gutyo ntibituma utsindagiriza ingingo z’ingenzi ziri muri buri gice gusa, ahubwo binatuma ushobora kumenya neza ibyo umwigishwa yizera. Ibyo bizatuma umwigishwa atangira kugirana na Yehova imishyikirano ya bugufi.