Twese dushobora kugira uruhare mu guhindura abantu abigishwa
1 Umuntu ntahinduka umwigishwa biturutse ku mihati y’umuntu umwe gusa. Yehova ashobora gukoresha “abakozi bakorana” na we bose kugira ngo bafashe abigishwa ba Bibiliya gukura mu buryo bw’umwuka. (1 Kor 3:6-9, gereranya na NW.) Ibitekerezo bivuye ku mutima buri wese muri twe atanga mu materaniro ya gikristo, si byo byonyine bituma dufasha abashya. Nanone tubafasha binyuze ku myifatire yacu myiza, kuko iba ari ikimenyetso gifatika kigaragaza ko umwuka w’Imana ukorera muri twe (Yoh 13:35; Gal 5:22, 23; Ef 4:22, 23). Ni iki kindi dushobora gukora kugira ngo dufashe abashya?
2 Uruhare rw’abagize itorero: Twese dushobora kugaragaza ko twita ku bantu bagitangira kuza mu materaniro, binyuze mu gufata iya mbere tukabasuhuzanya urugwiro kandi tukaganira na bo haba mbere cyangwa nyuma y’amateraniro. Hari umugabo watekereje igihe yazaga mu itorero ku ncuro ya mbere, maze aravuga ati “mu munsi umwe gusa, nabonye abantu tutari dusanzwe tuziranye kandi barangwaga n’urukundo nyakuri kurusha abo mu rusengero nakuze nsengeramo. Byaragaragaraga ko nari mbonye ukuri.” Yabatijwe hashize amezi arindwi uhereye igihe yagiriye mu materaniro ku ncuro ya mbere.
3 Mu gihe umwigishwa wa Bibiliya afite amajyambere yo mu buryo bw’umwuka, jya umushimira ubikuye ku mutima. Mbese yaba yarahanganye n’abamurwanya? Mbese aza mu materaniro buri gihe? Mbese agira ubutwari bwo kuyatangamo ibitekerezo? Yaba se yariyandikishije mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi cyangwa se yaratangiye kwifatanya mu murimo wo kubwiriza? Mushimire ku bw’amajyambere yagize. Ibyo bizamutera inkunga kandi bimugarurire ubuyanja.—Imig 25:11.
4 Uruhare rw’uyobora icyigisho cya Bibiliya: Hari ababwiriza bashoboye gufasha abo bigana Bibiliya kumenyana na buri muntu mu bagize itorero binyuze mu gusaba abandi babwiriza kujyana na bo kuyoborera abo bigishwa. Jya utumirira umwigishwa kuza mu materaniro y’itorero vuba uko bishoboka kose. Igihe atangiye kuza mu materaniro, jya umumenyekanisha ku bandi. Mbese yaba arwana intambara yo kureka ingeso mbi, urugero nko kunywa itabi? Mbese haba hari uwo babana umubuza kwiga Bibiliya? Naganira n’umubwiriza wahanganye n’ibibazo nk’ibyo kandi akabinesha, bishobora kumugirira akamaro.—1 Pet 5:9.
5 Abashya bakeneye ko abagize itorero babashyigikira mu buryo bw’umwuka. Abagize itorero bose bashobora kubafasha kugira amajyambere binyuze mu kugaragaza ko babitayeho babikuye ku mutima.