Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’Umurinzi 15 Gic.
“Ni gute wasubiza iki kibazo? [Soma ikibazo kiri ku gifubiko, hanyuma ureke asubize.] Bibiliya igaragaza impamvu yagombye gutuma tugira ibyiringiro. [Soma muri Matayo 6:9, 10.] Iyi gazeti isobanura ukuntu Ubwami bw’Imana buzatuma ibyo Imana ishaka bikorwa mu isi.”
Réveillez-vou! Mai
“Mbese utekereza ko Imana iba yaragennye mbere y’igihe ibyo dukora hamwe n’iherezo ry’ubuzima bwacu? [Reka asubize.] Dukurikije uyu murongo w’Ibyanditswe, Imana ireka abantu bakihitiramo uko bazakoresha ubuzima bwabo. [Soma mu Gutegeka 30:19.] Iyi ngingo igaragaza icyo Bibiliya ivuga kuri icyo kibazo.” Mwereke ingingo itangirira ku ipaji ya 12.
Umunara w’Umurinzi 1 Kam.
“Hafi buri munsi twumva amakuru avuga iby’abantu bakora ibibi. [Vuga urugero rw’ibintu biherutse kubaho bizwi mu karere k’iwanyu.] Mbese waba warigeze wibaza niba hari ikintu kibi kitagaragara cyoshya abantu? [Reka asubize, hanyuma usome mu Byahishuwe 12:12.] Iyi gazeti isobanura uko twakwirinda.”
Réveillez-vous! Juin
“Nifuza kumenya icyo utekereza ku bivugwa hano. [Soma muri 1 Timoteyo 6:10.] Mbese utekereza ko abagira imibereho irangwa no kwiruka ku mafaranga n’ubutunzi, amaherezo bagerwaho n’imibabaro? [Reka asubize.] Iyi gazeti isobanura ingaruka mbi ziterwa no kwiruka inyuma y’ubutunzi.”