Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’Umurinzi 15 Kan.
“Nifuza kumenya icyo utekereza kuri aya magambo avugwa hano. [Soma mu Baheburayo 3:4.] Mbese wemera ko hari Umuremyi w’umuhanga waremye isanzure? [Reka asubize.] Iyi gazeti isobanura niba kwizera ko hariho Umuremyi bihuje na siyansi nyakuri.”
Réveillez-vous! Kan.
Mu gihe uhuye n’umuntu ukiri muto ushobora kumubwira uti “abantu benshi bo mu kigero cyawe bababajwe n’amazimwe. Mbese ibyo nawe byaba byarakubayeho? [Reka asubize.] Bibiliya itanga inama nziza zishobora kudufasha mu gihe twavuzweho amazimwe. Nanone igaragaza uko twakwirinda amazimwe.” Mwereke ingingo itangirira ku ipaji ya 12, hanyuma umusomere umwe mu mirongo y’Ibyanditswe iri muri iyo ngingo.
Umunara w’Umurinzi 1 Nzeri
“Abantu benshi batekereza ko ‘Isezerano rya Kera’ ririmo inkuru zivuga iby’amateka zadufasha. Ariko kandi, bibaza niba amabwiriza arimo atureba muri iki gihe. Wowe ubitekerezaho iki? [Reka asubize, hanyuma usome mu Baroma 15:4.] Iyi gazeti igaragaza ukuntu ‘Isezerano rya Kera’ ritanga inama z’ingirakamaro zirebana n’imibereho yacu ya buri munsi kandi rigatanga n’ibyiringiro nyakuri by’igihe kizaza.”
Réveillez-vous! Nzeri
“Mbese utekereza ko impanuka kamere ziterwa n’Imana? [Reka asubize, hanyuma usome mu Gutegeka 32:4.] Iyi gazeti isobanura impamvu Imana yaretse impanuka kamere zikabaho. Nanone igaragaza uko warinda umuryango wawe.”