Ishyirireho intego yo kuyobora icyigisho cya Bibiliya
1 “Mwubure amaso murebe, imirima ireze kugira ngo isarurwe” (Yoh 4:35). Ayo magambo yavuzwe na Yesu Kristo ahuje rwose n’imimerere ababwiriza b’Abakristo barimo muri iki gihe.
2 Na n’ubu turacyabona abantu bafite imitima itaryarya bifuza kwigishwa inzira za Yehova. Ibyo bigaragazwa n’umubare w’abigishwa bashya babatizwa buri mwaka. Wakora iki niba ushishikajwe cyane no kuyobora icyigisho cya Bibiliya?
3 Ishyirireho intego: Banza wishyirireho intego yo gutangiza icyigisho cya Bibiliya no kukiyobora buri gihe. Mu gihe uri mu murimo wo kubwiriza, ujye ukomeza kuzirikana intego yawe. Kubera ko twebwe Abakristo twahawe inshingano ikubiyemo kwigisha no kubwiriza, twese twagombye gushaka uko twarushaho kwifatanya mu murimo wo kwigisha Bibiliya.—Mat 24:14; 28:19, 20.
4 Ibindi bintu wazirikana: Isengesho rivuye ku mutima ni iry’ingenzi ku babwiriza b’Ubwami. Hari ubwo tujya duhura n’abantu bahoze basenga basaba uwabafasha gusobanukirwa Bibiliya. Mbega ukuntu gukoreshwa na Yehova kugira ngo dushake abantu nk’abo kandi tubigishe ari umugisha!—Hag 2:7; Ibyak 10:1, 2.
5 Hari mushiki wacu wasenze asaba kuyobora icyigisho cya Bibiliya maze afata kopi z’Inkuru y’Ubwami ifite umutwe uvuga ngo Mbese wakwishimira kumenya byinshi kurushaho ku bihereranye na Bibiliya? azijyana aho yakoraga. Igihe umugore umwe yafataga kopi imwe y’iyo Nkuru y’Ubwami, yarayisomye maze ahita yandika aho abifuza kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya buzuza. Uwo mushiki wacu yaganiriye na we maze atangiza icyigisho cya Bibiliya.
6 Ababwiriza bagenzi bacu bafite ubuhanga bwo gutangiza ibyigisho bya Bibiliya no kubiyobora, bashobora kugufasha kugera ku ntego yawe yo kuyobora icyigisho cya Bibiliya. Jya usenga Imana uyibwira imihati ushyiraho kugira ngo ubone icyigisho cya Bibiliya kandi ujye ukoresha uburyo bwose ubonye bwagufasha kugera kuri iyo ntego. Birashoboka ko mu gihe cya vuba wazabona ibyishimo bibonerwa mu kuyobora icyigisho cya Bibiliya.