Gahunda yagutse yo kubwiriza itari yarigeze ibaho ku isi
Hashize imyaka isaga 100 Abahamya ba Yehova bagizwe umuteguro ngo babwirize ubutumwa bwiza (1 Kor 9:23). Muri iyo gahunda yagutse yo kubwiriza itari yari igeze ibaho ku isi, tubwiriza ubwo butumwa mu ndimi zibarirwa mu magana no mu bihugu bisaga 230 (Mat 24:14). Ariko se, kuki uwo murimo ari uw’ingenzi? Kandi se, ni gute ukorwa ku isi hose?
Videwo ifite umutwe uvuga ngo Les Témoins de Jéhovah: organisés pour prêcher la bonne nouvelle (Abahamya ba Yehova bagizwe umuteguro kugira ngo babwirize ubutumwa bwiza) isubiza ibyo bibazo kandi igaragaza neza uburyo bwinshi umurimo wacu ukorwamo ku isi hose. Mu gihe uyireba, suzuma ibi bibazo bikurikira: (1) Ni gute umurimo wacu utegurwa, kandi se uyoborwa ute? (2) Ni gute inzego zishinzwe ubwanditsi, izishinzwe imirimo y’ubuhinduzi, izishinzwe amashusho n’amafoto, izishinzwe gutegura no gusohora za disiki (CD, DVD) zo kumva n’izo kureba zigira uruhare mu gutangaza ubutumwa bwiza? (3) Imirimo yo gucapa ibitabo mu rugero rwagutse no kubyohereza iba igamije iki (Yoh 17:3)? (4) Mu mwaka hacapwa ibitabo bingahe? (5) Ni iki ibitabo byacu by’imfashanyigisho za Bibiliya byagezeho (Heb 4:12)? (6) Ni iki gikorwa kugira ngo abatabona cyangwa abatumva bahabwe ubufasha bwo mu buryo bw’umwuka? (7) Ni hehe amafaranga akoreshwa mu murimo wacu ava? (8) Ni gute twungukirwa n’imirimo ikorwa n’Inzego Zishinzwe Gutanga Amakuru Ahereranye n’Ubuvuzi, Urwego Rushinzwe Umurimo hamwe n’Urwego Rushinzwe Amakoraniro? (9) Wowe Muhamya wa Yehova, ni gute iyi videwo yagufashije kurushaho gusobanukirwa: (a) imihati umuteguro wa Yehova ushyiraho kugira ngo ubutumwa bwiza butangazwe? (b) imiryango ya Beteli isaga 100 ikorera ku isi hose? (c) inyigisho abagenzuzi n’abamisiyonari bahabwa? (d) akamaro ko gutangira buri munsi usuzuma umurongo wo muri Bibiliya n’akamaro ko gutegura amateraniro yose y’itorero? (e) akamaro ko kujya mu materaniro ya gikristo? (f) uko ibintu bizaba bimeze muri Paradizo (Yes 11:9)? (g) kwifatanya mu murimo w’isarura ukomeje gukorwa?—Yoh 4:35.
Igihe werekaga iyi videwo bene wanyu, abo muziranye, abo usubira gusura n’abigishwa ba Bibiliya, ni ibihe bintu byabashishikaje? Kuki utayereka undi muntu kandi ukamugezaho ubutumwa bwiza vuba uko bishoboka kose?—Mat 28:19, 20.