Jya ufasha abigishwa ba Bibiliya kuba ababwiriza b’ubutumwa bwiza bw’Ubwami
1 Umurimo Yesu yashinze abigishwa be uvugwa muri Matayo 28:19, 20 wari kuzakomeza gukorwa. Abigishwa ba Kristo bari barahawe inshingano yo guhindura abantu abigishwa, hanyuma abo bantu na bo bagakora umurimo wo guhindura abandi abigishwa. Hari gushyirwaho urufatiro rw’icyiciro cya nyuma cy’umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza bw’Ubwami bw’Imana ku isi hose. Uwo murimo urimo urakorwa muri iki gihe kigoranye cy’iminsi y’imperuka.—Mat 24:14.
2 Abo tuyoborera ibyigisho bya Bibiliya bashobora kuba ari abana bacu cyangwa abandi bantu bifuza ko twigana na bo Bibiliya. Twifuza rwose kubafasha kumva ko bagomba gusohoza inshingano bafite yo gufasha abandi guhinduka abigishwa ba Yesu Kristo.—Luka 6:40.
3 Jya ubategurira kubwiriza: Jya utera abo uyoborera icyigisho cya Bibiliya inkunga yo kumenyesha abandi ibyo biga. Jya ubabwira inkuru zitera inkunga z’ibyabaye mu murimo wo kubwiriza. Jya utoza abana bawe kuva bakiri bato kugira ngo bifatanye mu murimo wo kubwiriza mu buryo bugaragara, ukurikije uko ubushobozi bwabo bungana (Zab 148:12, 13). Jya ugaragariza mu magambo no mu bikorwa ko wishimira umurimo wo kubwiriza.—1 Tim 1:12.
4 Yehova akoresha gusa abemera amahame ye akiranuka kandi bakayakurikiza. Birumvikana ko ababwiriza bakiri bashya baba batazi ibintu byinshi nk’ababwiriza b’Ubwami b’inararibonye biyeguriye Yehova kandi bakabatizwa. Ariko kandi, abo babwiriza bashya bagomba kwizera inyigisho z’ibanze zo muri Bibiliya kandi bakaba bashobora kuzisobanura. (Reba igitabo Twagizwe umuteguro, p. 79-82.) Bagomba kuba baritandukanyije na “Babuloni Ikomeye,” batacyivanga muri politiki kandi bakaba bajya mu materaniro y’itorero buri gihe.—Ibyah 18:4; Yoh 17:16; Heb 10:24, 25.
5 Igihe ubonye ko umwe mu bo uyoborera icyigisho cya Bibiliya yujuje ibisabwa kugira ngo abe umubwiriza utarabatizwa, wagombye guhita ubimenyeshe umugenzuzi uhagarariye itorero. Azateganya abasaza babiri bazaganira nawe hamwe n’uwo mwigishwa kugira ngo bemeze niba uwo mwigishwa yujuje ibisabwa ngo abe umubwiriza w’ubutumwa bwiza bw’Ubwami utarabatizwa wifatanya n’itorero. Hanyuma nimujyana mu murimo wo kubwiriza uzaba ufite inshingano yo gukomeza kumutoza.