“Mugere ikirenge mu cye”
1. Ni iki twakora kugira ngo tube ababwiriza bagera ku ntego?
1 Nubwo Yesu atigeze yiga amashuri ya ba Rabi, yabaye Umwigisha ukomeye kuruta abandi bose babayeho. Dushimishwa no kuba inkuru ivuga iby’umurimo wa Yesu yaranditswe kandi ikarindwa ku bw’inyungu zacu. Kugira ngo tube ababwiriza bagera ku ntego tugomba ‘kugera ikirenge mu cye.’—1 Pet 2:21.
2. Ni iki cyadufasha kugaragariza abantu urukundo nk’urwa Kristo?
2 Jya ugaragariza abantu ko ubakunda: Urukundo Yesu yakundaga abantu ni rwo rwamushishikarizaga kugira icyo akora (Mar 6:30-34). Abantu benshi bo mu mafasi tubwirizamo ‘barababaye’ kandi bifuza kumenya ukuri (Rom 8:22). Nituzirikana ko bari mu mimerere igoye kandi ko Yehova abakunda, bizadushishikariza gukomeza kubwiriza (2 Pet 3:9). Nanone kandi abantu nibabona ko tubitaho by’ukuri, bazitabira ubutumwa tubagezaho.
3. Ni ryari Yesu yabwirizaga?
3 Jya ubwiriza igihe cyose ubonye uburyor: Yesu yakoreshaga uburyo bwose yabaga abonye akageza ubutumwa bwiza ku bandi (Mat 4:23; 9:9; Yoh 4:7-10). Natwe twifuza kuba twiteguye kuvuga ibihereranye n’ukuri igihe cyose turi muri gahunda zacu za buri munsi. Hari abahorana Bibiliya n’ibitabo by’imfashanyigisho zayo kugira ngo babwirize igihe bari ku kazi, ku ishuri, ku rugendo, bahaha n’igihe bari mu zindi gahunda.
4. Ni iki twakora kugira ngo Ubwami bw’Imana bube umutwe mukuru w’ubutumwa tubwiriza?
4 Jya wibanda ku Bwami bw’Imana: Ubutumwa bwiza bw’Ubwami ni wo wari umutwe mukuru w’ubutumwa Yesu yabwirizaga (Luka 4:43). Nubwo twaba tutatangije ikiganiro tuvuga iby’Ubwami bw’Imana, tugomba kuzirikana ko intego yacu ari iyo gufasha nyir’inzu kumva ko Ubwami bw’Imana bukenewe. Niyo twavuga ibintu bibi bigaragaza ko turi mu minsi y’imperuka, icyo twagombye kwibandaho ni ‘ugutangaza ubutumwa bwiza bw’ibintu byiza.’—Rom 10:15.
5. Ni uruhe ruhare Bibiliya igira mu gutuma tubwiriza mu buryo bugera ku ntego?
5 Jya wishingikiriza ku Ijambo ry’Imana: Yesu yifashishaga Ibyanditswe igihe yabaga ari mu murimo wo kubwiriza. Ntiyigeze yigisha ibyo yihimbiye (Yoh 7:16, 18). Yiyigishaga Ijambo ry’Imana kandi ni ryo yifashishije igihe Satani yamugabagaho ibitero (Mat 4:1-4). Niba dushaka ko inyigisho zacu zigera ku mitima y’abo twigisha, tugomba gusoma Bibiliya buri munsi kandi tugashyira mu bikorwa ibyo ivuga (Rom 2:21). Iyo dusubiza ibibazo abantu batubaza igihe tubwiriza, twagombye kuvuga umurongo w’Ibyanditswe ushyigikira ibyo tuvuga kandi igihe cyose bishoboka tugahita tuwusoma muri Bibiliya. Twifuza ko nyir’inzu amenya ko ibyo tuvuga atari ibitekerezo byacu, ahubwo ko bituruka ku Mana.
6. Ni iki Yesu yakoraga kugira ngo agere ku mutima w’ababaga bamuteze amatwi?
6 Jya wigisha mu buryo bugera abantu ku mutima: Igihe abatambyi n’Abafarisayo babazaga abasirikare impamvu batafashe Yesu, barashubije bati “nta wundi muntu wigeze avuga nka we” (Yoh 7:46). Aho kugira ngo Yesu yigishe ibintu yihitira gusa, yihatiraga kugera abantu ku mutima (Luka 24:32). Yakoreshaga ingero zivuga ibintu byo mu buzima busanzwe kugira ngo afashe abamuteze amatwi gusobanukirwa ibyo yababwiraga (Mat 13:34). Yesu ntiyabwiraga ababaga bamuteze amatwi ibintu byinshi (Yoh 16:12). Aho kugira ngo yiheshe ikuzo yariheshaga Yehova. Niduhora twita ku ‘nyigisho twigisha,’ tuzaba abigisha beza nka Yesu.—1 Tim 4:16.
7. Kuki Yesu yakomeje kubwiriza nta gucogora?
7 Ntugacogore nubwo abantu bakurwanya cyangwa ntibitabire ibyo ubabwira: Nubwo Yesu yakoraga ibitangaza, abantu benshi ntibamuteze amatwi (Luka 10:13). Ndetse n’abagize umuryango we batekerezaga ko “yataye umutwe” (Mar 3:21). Ariko Yesu ntiyigeze acogora. Yakomeje kurangwa n’icyizere kubera ko yari azi neza ko afite ukuri gushobora kubatura abantu (Yoh 8:32). Natwe twiyemeje kudacogora kandi Yehova azabidufashamo.—2 Kor 4:1.
8, 9.Ni gute twakwigana urugero rwa Yesu mu birebana no kwigomwa ku bw’ubutumwa bwiza?
8 Gira ibyo wigomwa kugira ngo wifatanye mu murimo mu buryo bwuzuye: Yesu yigomwe ubutunzi kugira ngo akore umurimo wo kubwiriza (Mat 8:20). Yabwirizaga nta kurambirwa kandi rimwe na rimwe akageza no mu masaha ya nimugoroba (Mar 6:35, 36). Yesu yari azi ko igihe yari afite cyo gukora umurimo we cyari kigufi. Kubera ko “igihe gisigaye kigabanutse” natwe tugomba kwigana Yesu tukigomwa igihe cyacu, imbaraga zacu n’ubutunzi bwacu.—1 Kor 7:29-31.
9 Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bari ababwiriza bagera ku ntego kubera ko bigishijwe na Yesu (Ibyak 4:13). Natwe nitwigana Umwigisha ukomeye kuruta abandi bose babayeho, tuzasohoza umurimo wacu mu buryo bwuzuye.—2 Tim 4:5.