ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 4/08 p. 8
  • Mujye muhumuriza abarira

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mujye muhumuriza abarira
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2008
  • Ibisa na byo
  • Humuriza abafite agahinda
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2003
  • Gukoresha Agatabo Gashya mu Buryo Bugira Ingaruka Nziza.
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
  • “Murirane n’abarira”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2017
  • Igihe uwo wakundaga apfuye
    Izindi ngingo
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2008
km 4/08 p. 8

Mujye muhumuriza abarira

1. Kuki abantu bapfushije baba bakeneye ihumure?

1 Iyo umuntu apfushije uwo yakundaga arababara, ariko arushaho kubabara iyo adafite ibyiringiro by’Ubwami (1 Tes 4:13). Abantu benshi bakunze kwibaza bati “kuki abantu bapfa? Ese iyo bapfuye bajya he? Ese nzongera kubona uwo nakundaga wapfuye?” Ibitekerezo bikurikira bishobora kudufasha mu murimo wo kubwiriza igihe duhuye n’uwapfushije mwene wabo cyangwa incuti.—Yes 61:2.

2. Mu gihe nyir’inzu atubwiye ko yapfushije, ese twagombye kumara igihe kirekire tumubwiriza?

2 Ku nzu n’inzu: Nyir’inzu ashobora kutubwira ko yapfushije umuntu wo mu muryango we. Yaba se arimo arira? Ese urwo rugo rurimo bene wabo bashenguwe n’agahinda? Icyo gihe, byaba byiza wirinze kuhamara igihe kirekire umubwiriza (Umubw 3:1, 7). Dushobora kumubwira ko natwe bitubabaje, tukamuha Inkuru y’Ubwami, igazeti cyangwa agatabo bihuje n’imimerere arimo, maze tukamusezeraho mu kinyabupfura. Hanyuma, dushobora kuzagaruka ikindi gihe gikwiriye kugira ngo tumugezeho ihumure ryo muri Bibiliya mu buryo burambuye.

3. Mu gihe imimerere ibitwemerera, ni iyihe mirongo y’Ibyanditswe dushobora kwereka umuntu wapfushije?

3 Icyakora, hari ikindi gihe dushobora gusanga bikwiriye ko tugeza ibitekerezo byinshi ku muntu wapfushije dusuye ku ncuro ya mbere. Nubwo icyo kitaba ari igihe cyo kuvuguruza ibitekerezo bidahuje n’ukuri, dushobora kumusomera amasezerano yo muri Bibiliya avuga ibyerekeye umuzuko (Yoh 5:28, 29). Dushobora no kumwereka icyo Bibiliya ivuga ku mimerere abapfuye barimo (Umubw 9:5, 10). Inkuru yo muri Bibiliya ivuga iby’umuzuko na yo ishobora gutanga ihumure (Yoh 11:39-44). Ubundi buryo ni ugusuzuma amagambo yavuzwe n’umugabo w’indahemuka witwaga Yobu agaragaza ukuntu yiringiraga Yehova (Yobu 14:14, 15). Mbere y’uko tugenda, dushobora kumuha agatabo Bitugendekera Bite Iyo Dupfuye?, Mu Gihe Uwo Wakundaga Apfuye cyangwa se tukamuha akandi gatabo cyangwa Inkuru y’Ubwami ihuje n’imimerere arimo. Dushobora no kumusigira igitabo Icyo Bibiliya yigisha, tukerekeza ibitekerezo bye ku bikubiye mu gice cya 6, maze tugashyiraho gahunda yo kuzagaruka kumusura kugira ngo tubiganireho mu buryo burambuye.

4. Ni iyihe mimerere yindi dushobora gutangamo ihumure?

4 Mu yindi mimerere: Niba biteganyijwe ko disikuru y’ihamba itangirwa mu Nzu y’Ubwami, ese hari buze kuba hari abandi bantu batari Abahamya ba Yehova? Ibitabo bishobora kubahumuriza byagombye gushyirwa hafi. Amatangazo yo kubika asohoka mu binyamakuru yagiye afasha ababwiriza kubona uburyo bwo kwandika ibaruwa ngufi yo guhumuriza umuryango wapfushije. Hari umugabo w’umupfakazi n’umukobwa we babonye ibaruwa iri kumwe n’Inkuru z’Ubwami, maze bajya mu rugo rw’umubwiriza baramubaza bati “ese ni mwe mwatwoherereje iyi baruwa? Twifuza kumenya byinshi ku byerekeye Bibiliya!” Uwo mugabo n’umukobwa we bemeye kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya kandi batangira kujya mu materaniro y’itorero.

5. Kuki twagombye gushakisha uburyo bwo guhumuriza abarira?

5 Mu Mubwiriza 7:2 hagira hati “kujya mu rugo rurimo imiborogo biruta kujya mu rugo rurimo ibirori.” Ubusanzwe, umuntu urira aba ari mu mimerere myiza yo gutegera amatwi Ijambo ry’Imana kuruta uri mu birori. Twese twagombye gushakisha igihe gikwiriye maze tugahumuriza abarizwa no gupfusha abo bakundaga.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze