Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’Umurinzi 1 Nzeri
“Utekereza ko ari hehe twashakira inama ziringirwa mu gihe tuba tugomba gufata imyanzuro ikomeye? [Reka asubize, hanyuma usome mu Migani 3:5, 6.] Iyi ngingo igaragaza ko ubwenge buturuka ku Mana bushobora kudufasha kubanza gusuzuma ingaruka zaterwa n’imyanzuro dushobora gufata.” Mwereke ingingo iri ku ipaji ya 8.
Réveillez-vous! Nzeri
“Ese utekereza ko Imana yari yarateganyije ko abantu bagerwaho n’ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa cyibasiye isi? [Reka asubize.] Dore umugambi Imana ifite wo gukemura icyo kibazo. [Soma muri Zaburi ya 72:16.] Iyi ngingo isobanura ukuntu Imana izongera guhindura isi Paradizo.” Mwereke ingingo iri ku ipaji ya 7.
Umunara w’Umurinzi 1 Ukw.
“Muri ibi bihe by’umuvurungano, usanga abantu benshi bahangayikishijwe n’igihe kizaza. Ni iki cyagufasha gukomeza kubona igihe kizaza mu buryo burangwa n’icyizere? [Reka asubize.] Dore isezerano Bibiliya itanga. [Soma muri Yesaya 65:17.] Iyi gazeti itanga impamvu zumvikana zagombye gutuma tubona igihe kizaza mu buryo burangwa n’icyizere.”
Réveillez-vous! Ukw.
“Interineti ni igikoresho cy’ingirakamaro ariko gishobora gutuma abana bahura n’akaga gakomeye. None se utekereza ko ari gute dushobora kubarinda? [Reka asubize.] Zirikana iki gitekerezo. [Soma umurongo wo mu Migani 18:1, kandi uwuhuze n’ibyo muvuga.] Iri ni rimwe mu mahame atandatu yo muri Bibiliya avugwa muri iyi ngingo, agamije gufasha ababyeyi kurinda abana babo.” Mwereke ingingo iri ku ipaji ya 8.