Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’Umurinzi 1 Ukw.
“Abahanga bemera ko umubyeyi w’umugabo agira uruhare rw’ingenzi mu muryango. Utekereza ko ari iki gituma umugabo aba umubyeyi mwiza? [Reka asubize.] Yesu yagaragaje ukuntu urugero rwa Se rwamufashije. [Soma muri Yohana 5:19.] Iyi gazeti igaragaza ibintu bitandatu by’ingenzi bigaragaza uruhare rw’umubyeyi w’umugabo.” Mwereke ingingo itangirira ku ipaji ya 18.
Réveillez-vous ! Ukw.
“Abantu bo mu madini atandukanye ntibavuga rumwe ku bihereranye n’uko Imana iteye. None se Umwana w’Imana yavuze ko iteye ite? Zirikana amagambo Yesu yavuze aboneka muri Yohana 4:24. [Hasome.] Ku ipaji ya 24 n’iya 25 y’iyi gazeti, hari ingingo igaragaza icyo Bibiliya ivuga ku kibazo kigira kiti ‘Imana iteye ite?’” Hamwereke.
Umunara w’Umurinzi 1 Ugu.
“Inyigisho ivuga ko Imana ibabariza abantu mu muriro w’iteka yateye abantu benshi urujijo bitewe n’uko bizera ko Imana ari urukundo. Wowe ubitekerezaho iki? [Reka asubize.] Bibiliya igaragaza neza ko Imana itifuza ko tugerwaho n’ibibi. [Soma muri Ezekiyeli 18:23.] Nizeye ko uri bushimishwe n’ibitekerezo bishingiye ku Byanditswe biri muri iyi gazeti.”
Réveillez-vous ! Ugu.
“Akenshi abantu bavuga ko kuba icyamamare, kuba umukire cyangwa kugira ububasha, ari byo bigaragaza ko umuntu yagize icyo ageraho. Wowe ubibona ute? [Reka asubize.] Dore igituma umuntu agira icyo ageraho nk’uko Bibiliya ibivuga. [Soma muri Zaburi ya 1:1-3.] Iyi ngingo igaragaza ibintu bitandatu bituma umuntu agira icyo ageraho.” Mwereke ingingo itangirira ku ipaji ya 6.