ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 10/08 p. 8
  • Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2008
  • Ibisa na byo
  • Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2006
  • Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2007
  • Icyo Umuntu Yavuga ku Bihereranye n’Amagazeti
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2001
  • Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2004
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2008
km 10/08 p. 8

Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti

Umunara w’Umurinzi 1 Ukw.

“Abahanga bemera ko umubyeyi w’umugabo agira uruhare rw’ingenzi mu muryango. Utekereza ko ari iki gituma umugabo aba umubyeyi mwiza? [Reka asubize.] Yesu yagaragaje ukuntu urugero rwa Se rwamufashije. [Soma muri Yohana 5:19.] Iyi gazeti igaragaza ibintu bitandatu by’ingenzi bigaragaza uruhare rw’umubyeyi w’umugabo.” Mwereke ingingo itangirira ku ipaji ya 18.

Réveillez-vous ! Ukw.

“Abantu bo mu madini atandukanye ntibavuga rumwe ku bihereranye n’uko Imana iteye. None se Umwana w’Imana yavuze ko iteye ite? Zirikana amagambo Yesu yavuze aboneka muri Yohana 4:24. [Hasome.] Ku ipaji ya 24 n’iya 25 y’iyi gazeti, hari ingingo igaragaza icyo Bibiliya ivuga ku kibazo kigira kiti ‘Imana iteye ite?’” Hamwereke.

Umunara w’Umurinzi 1 Ugu.

“Inyigisho ivuga ko Imana ibabariza abantu mu muriro w’iteka yateye abantu benshi urujijo bitewe n’uko bizera ko Imana ari urukundo. Wowe ubitekerezaho iki? [Reka asubize.] Bibiliya igaragaza neza ko Imana itifuza ko tugerwaho n’ibibi. [Soma muri Ezekiyeli 18:23.] Nizeye ko uri bushimishwe n’ibitekerezo bishingiye ku Byanditswe biri muri iyi gazeti.”

Réveillez-vous ! Ugu.

“Akenshi abantu bavuga ko kuba icyamamare, kuba umukire cyangwa kugira ububasha, ari byo bigaragaza ko umuntu yagize icyo ageraho. Wowe ubibona ute? [Reka asubize.] Dore igituma umuntu agira icyo ageraho nk’uko Bibiliya ibivuga. [Soma muri Zaburi ya 1:1-3.] Iyi ngingo igaragaza ibintu bitandatu bituma umuntu agira icyo ageraho.” Mwereke ingingo itangirira ku ipaji ya 6.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze