Ushobora kuba umwigisha
1. Ni ikihe gikundiro buri mubwiriza w’Ubwami afite?
1 Kwigisha umuntu ukuri ni bumwe mu buryo umurimo wo kubwiriza ukorwamo buhesha imigisha myinshi. Kubona ukuntu umuntu yitabira ubutumwa bw’Ubwami no kumufasha kwegera Umutegetsi w’ikirenga w’ijuru n’isi birashimisha cyane (Yak 4:8). Buri mubwiriza w’Ubwami yagombye kugira intego yo kwigisha umuntu wifuza kumenya ukuri, akamufasha guhindura kamere ye, imico ye n’uko abona ibintu.—Mat 28:19, 20.
2. Kuki hari bamwe bumva batashobora kuyobora icyigisho cya Bibiliya, kandi se ni iki cyabafasha gutsinda iyo ngorane?
2 Jya wishingikiriza kuri Yehova: Hari abagaragu b’Imana b’indahemuka bo mu bihe bya kera bumvaga batashobora gusohoza inshingano Yehova yari yarabahaye. Kwishingikiriza kuri Yehova byafashije Mose, Yeremiya, Amosi hamwe n’abandi bantu bari boroheje, batsinda ingorane bari bafite yo kutiyizera kandi basohoza inshingano zikomeye (Kuva 4:10-12; Yer 1:6, 7; Amosi 7:14, 15). Pawulo na we ‘yashize amanga.’ Ni iki cyabimufashijemo? Yavuze ko “Imana yacu” ari yo yamuhaye gushira amanga (1 Tes 2:2). Twese dushobora kwiringira ko Yehova azadufasha, akaduha ubwenge n’imbaraga kugira ngo tuyobore ibyigisho bya Bibiliya bigira amajyambere.—Yes 41:10; 1 Kor 1:26, 27; 1 Pet 4:11.
3, 4. Ni iyihe myitozo duhabwa idufasha kwigisha Ijambo ry’Imana?
3 Jya wemera gutozwa: Umwigisha wacu Mukuru Yehova adutoza akoresheje gahunda ihoraho y’inyigisho zo mu buryo bw’umwuka kugira ngo turusheho kuba abigisha beza (Yes 54:13; 2 Tim 3:16, 17). Jya wemera iyo myitozo ukoresha uburyo bwose ubonye kugira ngo urusheho gusobanukirwa Ibyanditswe kandi wongere ubushobozi bwawe bwo kwigisha ukuri ko muri Bibiliya. Nubwo iyo ari yo ntego y’ibanze y’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi n’Iteraniro ry’Umurimo, amateraniro yose adutoza kwigisha inyigisho zishingiye ku Ijambo ry’Imana.
4 Jya wihatira kumenya uko wakwigisha ukuri kwimbitse ko muri Bibiliya ukoresheje uburyo bworoshye. Igitabo Ishuri ry’Umurimo ku ipaji ya 227 kigira kiti “niba ushaka ko abandi bumva neza ibyo uvuga, wowe ubwawe ugomba kubanza kubisobanukirwa neza.” Gutanga ibitekerezo mu materaniro bidufasha kuzirikana ibitekerezo by’ingenzi dushobora kuzakoresha mu gihe kizaza. Ku bw’ibyo, jya utegura neza kuko bizatuma urushaho kugira icyizere cy’uko ufite ubushobozi bwo kwigisha.
5. Ni iyihe myitozo yindi dushobora kubonera mu itorero yadufasha kuba abigisha beza?
5 Nta washidikanya ko mu mizo ya mbere ababwiriza b’Abakristo bigiraga ku bandi igihe babaga bari mu murimo wo guhindura abantu abigishwa (Luka 10:1). Niba bishoboka, jya ujyana n’ababwiriza b’inararibonye urugero nk’abapayiniya, abasaza n’abagenzuzi basura amatorero maze mufatanye kuyobora ibyigisho bya Bibiliya. Jya witegereza ukuntu basobanura ukuri ko mu Byanditswe bakoresheje ingero zumvikana, amafoto hamwe n’ibindi bintu bidufasha kwigisha biboneka mu bitabo biyoborerwamo icyigisho cya Bibiliya. Jya ubabaza icyo wakora kugira ngo urusheho kuba umwigisha mwiza (Imig 1:5; 27:17). Jya ugaragaza ko ushimira ku bw’iyo myitozo uhabwa n’abavandimwe kuko ituruka ku Mana.—2 Kor 3:5.
6. Ni ibihe bintu by’ingenzi byadufasha kuba abigisha b’Ijambo ry’Imana?
6 Jya wishingikiriza kuri Yehova kandi wungukirwe n’imyitozo aduha. Jya usenga Yehova umusaba ko agufasha gukomeza kugira amajyambere (Zab 25:4, 5). Nawe ushobora kugira ibyishimo biterwa no gufasha umuntu, akaba umwigisha w’Ijambo ry’Imana nkawe.