ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 12/08 p. 1
  • Kwihangana ni ngombwa mu murimo wo kubwiriza

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Kwihangana ni ngombwa mu murimo wo kubwiriza
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2008
  • Ibisa na byo
  • Komeza kuba hafi y’umuryango wa Yehova
    Turi umuryango ukora ibyo Yehova ashaka
  • “Mureke ukwihangana kurangize umurimo wako”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2016
  • Kwihangana—Ni Ngombwa ku Bakristo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1994
  • ‘Nimutekereze mwitonze kuri Yesu wihanganye’
    ‘Nkurikira Ube Umwigishwa Wanjye’
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2008
km 12/08 p. 1

Kwihangana ni ngombwa mu murimo wo kubwiriza

1 Intumwa Pawulo yamaze imyaka isaga 30 yishimira umurimo yakoraga wo kubwiriza. Nk’uko umurimo wose w’ingenzi uba ugoye, Pawulo na we yahuraga n’ingorane mu murimo wo kubwiriza (2 Kor 11:23-29). Nubwo byari bimeze bityo, ntiyaretse kubwiriza (2 Kor 4:1). Yari azi ko Yehova yari kumuha imbaraga mu gihe yari kuba akora uwo murimo (Fili 4:13). Kubera ko Pawulo yatanze urugero rwiza rwo kwihangana, yashoboraga kuvuga ati “mujye munyigana nk’uko nanjye nigana Kristo.”—1 Kor 11:1.

2 Kwihanganira ibigeragezo muri iki gihe: Buri munsi abenshi mu bavandimwe bacu bahura n’ibigeragezo batezwa n’abagize imiryango yabo, abo bakorana cyangwa abo bigana. Barabakoba, bakabarwanya cyangwa bakabasuzugura (Mat 10:35; Yoh 15:20). Birashoboka ko iyo mimerere ari yo nawe urimo. Nanone kandi, ushobora kuba uhanganye n’ikibazo cy’uburwayi cyangwa buri munsi ukaba ushyiraho imihati kugira ngo urwanye ibirangaza n’ibishuko bigerageza ukwizera kwawe kandi bishobora kukubuza kwihangana. Gusuzuma ingero z’abagaragu ba Yehova b’indahemuka bo mu bihe bya kera n’iz’Abakristo bagenzi bacu bo muri iki gihe bahanganye n’ingorane kandi bakazitsinda, bishobora kudukomeza.—1 Pet 5:9.

3 ‘Kwambara intwaro zuzuye ziva ku Mana’ bishobora kudufasha kubona imbaraga zo gukora umurimo dushikamye (Efe 6:10-13, 15). Nanone kandi, ni iby’ingenzi ko dusenga Yehova tumusaba ko yadufasha kwihangana. Imana iduha umwuka wera wayo kugira ngo dushobore kwihanganira ibigeragezo (2 Kor 6:4-7). Kugira ngo dutsinde intambara turwana yo mu buryo bw’umwuka, tugomba kumvira ibyo Imana itwibutsa kuko bidutera inkunga (Zab 119:24, 85-88). Nk’uko umwana ashobora gusoma kenshi ibaruwa se umukunda yamwandikiye, natwe nidusoma Bibiliya buri munsi bizashimangira imishyikirano dufitanye na Yehova. Kwiyigisha buri gihe bituma tugira ubwenge bwadufasha guhangana n’ibigeragezo. Ibyo bituma dufata imyanzuro ihuje n’ibyo Imana ishaka kandi bigatuma dukomeza kuba indahemuka.—Imig 2:10, 11.

4 Kwihangana bihesha imigisha: Nk’uko byagenze kuri Pawulo, natwe nidukomeza kwihangana mu gihe dukora umurimo wacu wo kubwiriza bizashimisha umutima wa Yehova, biduheshe imigisha kandi biyiheshe n’abandi (Imig 27:11). Nimucyo twiyemeze gukomeza gukora umurimo. Nitubigenza dutyo, ukwizera kwacu kuzakomera kandi kugire “agaciro kenshi kurusha zahabu yangirika, nubwo igeragereshwa umuriro.”—1 Pet 1:6, 7.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze