“Mugume mu rukundo rw’Imana”
1. Ni iyihe ntego y’igitabo “Mugume mu rukundo rw’Imana”?
1 Dutegerezanyije amatsiko kuziga igitabo gishya gifite umutwe uvuga ngo “Mugume mu rukundo rw’Imana.” Tuzacyiga mu Cyigisho cya Bibiliya cy’Itorero, uhereye mu cyumweru gitangira ku itariki ya 23 Gashyantare. Ibaruwa iri muri icyo gitabo igenewe umuntu wese ukunda Yehova yanditswe n’Inteko Nyobozi, isozwa n’amagambo agira ati “turifuza tubivanye ku mutima ko iki gitabo cyazagufasha gukomeza kugendera mu kuri ubuzima bwawe bwose, bityo ukaguma ‘mu rukundo rw’Imana, wiringiye kuzabona ubuzima bw’iteka.’”—Yuda 21.
2. Iki gitabo gishya kizadufasha mu bihe bintu bigize imibereho yacu?
2 Ibyo tuziga: Ni gute amahame yo muri Bibiliya yashyirwa mu bikorwa mu bihereranye n’imyidagaduro, imihango, abo twifatanya na bo, kumvira ubutegetsi, imyifatire yacu, ishyingiranwa hamwe n’ibyo tuvuga? Umutimanama wacu uzagororwa mu buryo buhuje n’amahame akiranuka yo mu rwego rwo hejuru aboneka mu Ijambo ry’Imana (Zab 19:8, 9). Uko tuzagenda turushaho gusobanukirwa ibyo Yehova atekereza ni na ko tuzarushaho kugira icyifuzo cyo kumushimisha, maze icyo cyifuzo kidushishikarize kumwumvira mu mibereho yacu yose.—Imig 27:11; 1 Yoh 5:3.
3. Kuki twagombye gukora uko dushoboye kose kugira ngo tuzajye twifatanya mu cyigisho cya buri cyumweru?
3 Iyemeze kuzajya wifatanya muri iryo teraniro: Mu gihe utegura, intego yawe yagombye kuba iyo gusingiza Imana uri mu iteraniro ry’ubwoko bwayo (Heb 13:15). Abagize itorero bose bazajya bigira hamwe iki gitabo gishya cyo kwigwa. Kubera ko tuzajya twiga paragarafu nke, bizatuma dutegura neza kandi bidufashe kugeza ku bandi ibyo twateguye dufite icyizere. Nidutanga ibitekerezo biteguye neza kandi bigusha ku ngingo, bizatera abandi ishyaka ryo gukundana no gukora imirimo myiza, bitume dusuzuma ibyo twiga dushishikaye kandi tubyitondeye (Heb 10:24). Nanone kandi, tuzasabwa n’ibyishimo mu gihe tuzaba tuvuga ibyo twizera.
4. Kuki tugomba kubahiriza amategeko ya Yehova?
4 Mu ijoro rya nyuma Yesu yamaze hano ku isi, yavuze ko kubahiriza amategeko y’Imana ari iby’ingenzi kugira ngo tugume mu rukundo rwayo (Yoh 15:10). Igitabo “Urukundo rw’Imana” kizadufasha kurushaho kwiyemeza gukurikiza amahame yo muri Bibiliya mu mibereho yacu ya buri munsi kandi kidufashe ‘kuguma mu rukundo rw’Imana.’—Yuda 21.