Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’Umurinzi 1 Mata
“Abantu bamwe bizera ko ibitubaho biba byaragenwe mbere y’igihe, mu gihe abandi bo batekereza ko ari twe duhitamo ibitubaho. Wowe ubitekerezaho iki? [Reka asubize.] Zirikana amagambo ashishikaje avugwa muri uyu murongo. [Soma mu Mubwiriza 9:11.] Iyi ngingo igaragaza ukuntu Bibiliya isubiza ikibazo kigira kiti ‘ese imibereho yacu yagenwe mbere y’igihe?’” Mwereke ingingo yo ku ipaji ya 26.
Réveillez-vous! Mata
“Abenshi mu bashakanye batandukana bitewe n’uko umwe muri bo aba atabereye mugenzi we indahemuka. Ese utekereza ko gukurikiza ibivugwa muri uyu murongo byatuma ishyingiranwa riramba? [Soma muri Matayo 5:28, hanyuma ureke asubize.] Iyi ngingo yifashisha Bibiliya maze igafasha abashakanye kwirinda kugwa mu mutego wo guca inyuma abo bashakanye.” Mwereke ingingo itangirira ku ipaji ya 28.
Umunara w’Umurinzi 1 Gicurasi
“Utekereza ko ari iki gishobora gutuma kwizera Imana bitorohera umuntu? [Reka asubize.] Uyu murongo ugaragaza ko kugira ukwizera ari iby’ingenzi. [Soma mu Baheburayo 11:6.] Iyi gazeti ivuga ibintu bine twakora kugira ngo tugire ukwizera gukomeye.”
Réveillez-vous! Gicurasi
“Muri iki gihe, usanga abantu benshi bakoresha nabi imiti baba bandikiwe na muganga. Utekereza ko ari iki kibitera? [Reka asubize.] Bibiliya igaragaza impamvu imwe y’ingenzi ibitera cyane cyane ku bana. [Soma mu Migani 13:20.] Iyi gazeti ivuga uko wakwirinda icyo cyorezo ukakirinda n’abagize umuryango wawe.”