ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 5/09 p. 2
  • Uko wategura Iteraniro ry’Umurimo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Uko wategura Iteraniro ry’Umurimo
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2009
  • Ibisa na byo
  • Amabwiriza agenewe abatanga ibiganiro byo mu Iteraniro ry’Umurimo
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2010
  • Iteraniro ry’Umurimo Riduha Ibidukwiriye Byose Kugira ngo Dukore Imirimo Myiza Yose
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
  • Twishimiye kugutumira
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Iteraniro ry’Umurimo wo kubwiriza rigera ku ntego
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2015
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2009
km 5/09 p. 2

Uko wategura Iteraniro ry’Umurimo

1. Ni iyihe ntego y’Iteraniro ry’Umurimo, kandi se ni gute twarushaho kungukirwa na ryo?

1 Iteraniro ry’Umurimo ryagenewe kudufasha kurushaho gukora neza umurimo wo kubwiriza. Ryibanda ku birebana no kubwiriza ubutumwa bwiza bw’Ubwami, guhindura abantu abigishwa no gutangaza ko isohozwa ry’urubanza rw’Imana ryegereje (Mat 28:20; Mar 13:10; 2 Pet 3:7). Iyo twateguye neza iryo teraniro ry’ingenzi kandi tukaba twiteguye kuryifatanyamo, turushaho kungukirwa na ryo.

2. Ni gute twakwitegura kuzakurikira ikiganiro gitangwa mu buryo bwa disikuru?

2 Ikiganiro gitangwa mu buryo bwa disikuru: Aho icyo kiganiro kigomba kuva, ubusanzwe haba hagaragajwe mu mabwiriza areba uri bugitange. Ushobora gusuzuma ibikubiye muri icyo kiganiro hamwe n’imirongo y’Ibyanditswe iba yatanzwe kandi ugatekereza uko ibikubiyemo wabishyira mu bikorwa igihe uri mu murimo wo kubwiriza.

3. Ni iki twakora kugira ngo dutegure ikiganiro gitangwa mu bibazo n’ibisubizo?

3 Ikiganiro mu bibazo n’ibisubizo: Iki kiganiro kizajya kiyoborwa nk’uko Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi kiyoborwa. Kizajya kibimburirwa n’amagambo make yo gutangira, hanyuma nikijya kurangira hakoreshwe amagambo make yo gusoza. Jya uca akarongo ku gitekerezo cy’ingenzi muri buri paragarafu kandi ube witeguye gutanga ibitekerezo bigufi by’ingenzi.

4. Ni gute twategura ikiganiro kizatangwa mu buryo bwo kugirana ikiganiro n’abateze amatwi?

4 Kugirana ikiganiro n’abateze amatwi: Iki kiganiro kizajya gitangwa nka disikuru ariko ukiyoboye ajye anyuzamo asabe abateze amatwi kugira icyo bavuga. Nuca akarongo ku bitekerezo by’ingenzi kandi ugasoma imirongo y’Ibyanditswe, uzabasha gutanga ibitekerezo mu gihe uyoboye icyo kiganiro abajije ibibazo. Umuvandimwe uyoboye iki kiganiro azakora uko ashoboye kose kugira ngo ashishikarize abateze amatwi kugira icyo bavuga ku bitekerezo by’ingenzi.

5. Ni iki kizadufasha kurushaho kungukirwa n’ibyerekanwa?

5 Ibyerekanwa: Hari ibiganiro bimwe na bimwe bizajya biba bikubiyemo ibyerekanwa bivuga ibintu bishobora kubaho kandi bigaragaza uko ibyo twize twabikoresha mu ifasi yacu. Abasaza b’itorero, ababwiriza b’inararibonye cyangwa abapayiniya bazajya basabwa gutanga ibyo byerekanwa. Mu gihe utegura ikiganiro kirimo ibyerekanwa, ushobora no kwiyumvisha uko icyo cyerekanwa cyatangwa. Niba hatanzwe icyerekanwa kigaragaza uko twakoresha uburyo bw’icyitegererezo ubu n’ubu, jya utekereza uko wabukoresha mu magambo yawe bwite n’uko wabuhuza n’abantu bari mu mimerere inyuranye uhura na bo mu murimo. Ujye witwaza igitabo cyangwa igazeti iri bukoreshwe mu cyerekanwa. Kwitoza bumwe muri ubwo buryo bwo gutanga ibitabo n’amagazeti mu gihe cya gahunda yanyu y’umugoroba w’iby’umwuka mu muryango, bishobora kubagirira akamaro.

6. Ni izihe mpamvu zimwe na zimwe zituma dutegura Iteraniro ry’Umurimo?

6 Iteraniro ry’Umurimo rirushaho kudushimisha ari uko twariteguye kandi mbere y’amateraniro tugatekereza ku biganiro biri butangirwemo. Nitubigenza dutyo, bizatuma turushaho guterana inkunga (Rom 1:11, 12). Nidufata igihe cyo gutegura Iteraniro ry’Umurimo, tuzarushaho kugira ubushobozi bwo gusohoza inshingano yacu.—2 Tim 3:17.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze