Umurimo wacu wo kubwiriza ugaragaza ko dukunda Yehova
1. Urukundo Yesu akunda Imana rwatumye akora iki?
1 Urukundo rwatumye Yesu akora umurimo wo kubwiriza. Uburyo bwose yakozemo umurimo wo kubwiriza, ni ikimenyetso kidashidikanywaho kigaragaza urukundo akunda Yehova. Yesu yaravuze ati “ni ukugira ngo isi imenye ko nkunda Data, kandi ko uko Data yantegetse gukora ari ko nkora” (Yoh 14:31). Kubera ko tugera ikirenge mu cya Yesu, natwe dufite igikundiro cyo kugaragaza urukundo rwimbitse dukunda Imana, dukora umurimo wo kubwiriza.—Mat 22:37; Efe 5:1, 2.
2. Ni gute urukundo dukunda Yehova rugira ingaruka ku murimo wacu wo kubwiriza?
2 “Izina ryawe niryezwe”: Iyo dukoresheje neza uburyo bwose tubonye tukabwira abandi ibihereranye na Yehova n’Ubwami bwe, tuba tugaragaza ko tumukunda kandi ibyo bituma tugira uruhare mu kweza izina rye (Zab 83:19; Ezek 36:23; Mat 6:9). Kimwe na Yesu, gukora umurimo wo kubwiriza bituma dukomeza kugaragaza ko twifuza tubikuye ku mutima ko izina rya Yehova ryezwa kandi ko ibyo ashaka bikorwa.—Mat 26:39.
3. Ni mu buhe buryo urukundo dukunda Yehova rudufasha gutsinda inzitizi?
3 Urukundo rudufasha gutsinda inzitizi: Urukundo dukunda Yehova rurenga inzitizi zose (1 Kor 13:4, 7). Yesu yahanganye n’ibibazo byinshi mu mibereho ye byashoboraga kumubuza gukora umurimo we. Ariko kandi, urukundo rwinshi n’icyifuzo yari afite cyo gukora ibyo Yehova ashaka byamufashije gutsinda inzitizi izo ari zo zose yahuye na zo (Mar 3:21; 1 Pet 2:18-23). Nubwo natwe duhura n’ibibazo byinshi, urukundo dukunda Imana rushobora kudufasha kubitsinda. Gukurikiza neza urugero Kristo yadusigiye, bishobora gutuma twumva dufite icyizere kandi ntihagire ikitubuza gusohoza umurimo wacu wo kubwiriza. Nubwo dushobora gucika intege bitewe no kurwanywa n’abo mu muryango, uburwayi, imyaka y’iza bukuru cyangwa se kuba hari abantu batitabira ubutumwa, ibyo ntibituma tureka kugaragaza ko dukunda Yehova dukora uko dushoboye kose kugira ngo dusohoze umurimo uko bikwiriye.
4. Ni ikihe gikundiro dukesha kuba dukunda Yehova?
4 Urukundo ni ingenzi cyane kandi dufite imigisha yo kuba twarahawe ubushobozi bwo kugaragaza ko dukundisha Imana ubugingo bwacu bwose binyuze ku murimo wo kubwiriza (1 Kor 13:13). Uko tugenda turushaho kwegereza igihe izina rya Yehova rizezwa burundu, mureke ‘urukundo rwacu rurusheho kugwira.’—Fili 1:9; Mat 22:36-38.