ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 7/09 p. 1
  • Ese ushobora kwagura umurimo?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese ushobora kwagura umurimo?
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2009
  • Ibisa na byo
  • Umurimo w’Ubupayiniya—Mbese, Urakureba?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
  • Agura Ubutunzi Bwawe bw’Umurimo w’Ubwami
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
  • Imigisha Ibonerwa mu Gukora Umurimo w’Ubupayiniya
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1997
Umurimo Wacu w’Ubwami—2009
km 7/09 p. 1

Ese ushobora kwagura umurimo?

1. Kuki gukora umurimo wo kubwiriza byihutirwa?

1 Yesu yitegereje ukuntu abantu benshi bari bashimishijwe n’ubutumwa bwiza bw’Ubwami, maze abwira abigishwa be ati “mwinginge Nyir’ibisarurwa yohereze abakozi mu bisarurwa bye” (Mat 9:37, 38). Umurimo dukora wo kubwiriza urihutirwa cyane kuruta mbere hose kubera ko turi mu gihe cya nyuma cy’isarura. Ibyo bishatse kuvuga ko twagombye gusenga tugasuzuma uko twarushaho gukora byinshi mu murimo.—Yoh 14:13, 14.

2. Ni gute bamwe bitabiriye amagambo avuga ko hakenewe abakozi benshi?

2 Uburyo bwo kwagura umurimo: Ubuyobozi n’ubufasha Yehova atanga bwafashije abantu benshi gukora umurimo w’ubupayiniya (Zab 26:2, 3; Fili 4:6). Hari abashyizeho imihati myinshi kugira ngo bakore umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha mu kwezi kumwe cyangwa amezi menshi mu mwaka. Ubwo ni uburyo bwiza bari babonye bwo kwagura umurimo wabo. Ibyishimo bibonerwa mu gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha, byatumye abenshi mu bawukora basuzuma uko baba abapayiniya b’igihe cyose.—Ibyak 20:35.

3. Niba warigeze kuba umupayiniya, ubu ni iki ushobora gusuzuma?

3 Ese ushobora kongera kuba umupayiniya?: Niba warigeze gukora umurimo w’ubupayiniya, nta gushidikanya ko hari ibintu bishimishije wibuka byo muri icyo gihe. Ese ujya utekereza uko wakongera kuba umupayiniya kandi ukabishyira mu isengesho? Birashoboka ko impamvu zatumye ureka umurimo w’ubupayiniya zishobora kuba zitakiriho. Birashoboka ko wakongera kuba umupayiniya.—1 Yoh 5:14, 15.

4. Ni ubuhe buryo bwihariye twese dufite?

4 Umurimo w’isarura urimo urakorwa kandi uri hafi kurangira (Yoh 4:35, 36). Nimucyo twese dusuzume imimerere turimo maze turebe niba hari icyo dushobora guhindura kuri gahunda zacu kugira ngo turusheho kwifatanya mu murimo. Nanone kandi, niba tubona ko mu by’ukuri kwagura umurimo bitadushobokera, dushobora kureba uko twarushaho gukora neza umurimo wo kubwiriza (Mar 12:41-44). Mbega ukuntu abantu bose bari mu mimerere ibemerera gukoreshwa na Yehova muri uwo murimo wihariye w’ubupayiniya bafite igikundiro!—Zab 110:3.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze