ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 8/09 p. 2
  • Ese witeguye kujya ku ishuri?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese witeguye kujya ku ishuri?
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2009
  • Ibisa na byo
  • Ese abana bawe bariteguye?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2011
  • Rubyiruko—Nimwungukirwe n’Inyigisho Mubonera mu Ishuri
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
  • Ese uwareka ishuri?
    Nimukanguke!—2011
  • Ntugatinye kubwiriza
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2011
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2009
km 8/09 p. 2

Ese witeguye kujya ku ishuri?

1. Ni ubuhe buryo muzabona igihe muzaba mutangiye ishuri?

1 Mwebwe Bakristo mukiri bato, niba uyu ari umwaka wa mbere mugiye gutangira ishuri, cyangwa mukaba musanzwe mwiga, mushobora kuzahura n’ibindi bibazo n’ibigeragezo. Ariko nanone ubwo ni uburyo bushya muzaba mubonye bwo ‘guhamya ukuri’ (Yoh 18:37). None se mwaba mwiteguye neza kandi mukaba mwiteguye no kubwiriza?

2. Mwiteguye mute ishuri?

2 Yehova, ababyeyi banyu n’itsinda ry’umugaragu wizerwa kandi w’umunyabwenge babahaye imyitozo myinshi kugira ngo izabafashe kugira icyo mugeraho mu mibereho yanyu yose (Imig 1:8; 6:20; 23:23-25; Efe 6:1-4; 2 Tim 3:16, 17). Nta gushidikanya ko ubu muzi ingorane mushobora kuzahura na zo ku ishuri. Imyitozo ituruka ku Mana no kumenya imimerere muzaba murimo, bibafasha kwitegura kubwiriza (Imig 22:3). Mujye musuzumana ubwitonzi inyigisho n’ibitekerezo by’ingirakamaro bishingiye ku Byanditswe, biboneka mu mibumbe ibiri y’igitabo Les jeunes s’interrogent hamwe n’izindi ngingo zifitanye isano n’icyo gitabo zisohoka buri gihe mu igazeti ya Réveillez-vous!

3. Ni ibiki bishobora gutuma ubona uburyo bwo kubwiriza?

3 Ifasi yanyu yihariye izatuma mubona uburyo bwinshi bwo kubwiriza. Iyo abandi babonye ukuntu muri intangarugero mu myambarire no mu myirimbishirize, mu myifatire yanyu no mu byo muvuga, bakabona ukuntu mwubaha abanyeshuri bagenzi banyu n’abarimu banyu, bakabona amanota mugira n’ukuntu imibereho yanyu ishingiye ku rufatiro rukomeye, bamwe muri bo bashobora kubabaza impamvu mutandukanye n’abandi (Mal 3:18; Yoh 15:19). Mushobora kuboneraho uburyo bwo kubwiriza no gusobanura imyizerere yanyu (1 Tim 2:9, 10). Mu mwaka wose, mushobora kuzahura n’ibigeragezo urugero nk’ibijyanye n’iminsi mikuru hamwe n’imihango ifitanye isano no gukunda igihugu by’agakabyo. Mu gihe umuntu akubajije impamvu utayifatanyamo, ese uzamusubiza uti “binyuranye n’imyizerere yanjye kubera ko ndi Umuhamya wa Yehova,” cyangwa uzaboneraho uburyo bwo kumubwira ibyerekeye So wo mu ijuru ugukunda ari we Yehova? Kwitegura neza ukurikije ubuyobozi buturuka kuri Yehova, bizatuma uba witeguye kubwiriza mu buryo bukwiriye abarimu, abanyeshuri bagenzi bawe n’abandi.—1 Pet 3:15.

4. Kuki mukwiriye kwiringira ko mushobora kuzagira icyo mugeraho mu mwaka muzamara mwiga?

4 Nubwo hari igihe ushobora kugira ubwoba bwo kujya ku ishuri, zirikana ko hari abantu benshi bagushyigikiye bifuza ko wagira icyo ugeraho mu mwaka uzamara wiga. Nanone kandi natwe dushimishwa no kuba mufite uburyo bwo kubwiriza mu ifasi yanyu yihariye. Bityo rero, mugire ubutwari kandi mube mwiteguye kujya ku ishuri.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze