Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’Umurinzi 1 Ukwakira
“Muri iki gihe, abantu benshi ntibacyizera Umuremyi. Utekereza ko biterwa n’iki? [Reka asubize.] Uyu murongo w’Ibyanditswe utanga impamvu imwe ishobora kuba ibitera. [Soma muri Habakuki 1:2, 3.] Iyi ngingo idufasha kubona ibisubizo by’ibibazo bimwe na bimwe abantu bakunze kwibaza ku byerekeye Imana, bigatuma badakomeza kuyizera.” Mwereke ingingo itangirira ku ipaji ya 11.
Réveillez-vous! Ukwakira
“Ese nawe wemera ko muri iki gihe imiryango ihanganye n’ibibazo byinshi? [Reka asubize.] Abantu benshi ntibazi inama z’ingirakamaro ziboneka muri Bibiliya. Dore imwe muri izo nama. [Soma umurongo w’Ibyanditswe uri mu igazeti.] Iyi gazeti yihariye ya Réveillez-vous! igaragaza ukuntu amahame yo muri Bibiliya yafasha imiryango kwitwara neza mu mimerere itandukanye.”
Umunara w’Umurinzi 1 Ugushyingo
“Ese utekereza ko inyigisho zose zitangirwa mu nsengero ziba zishingiye kuri Bibiliya? [Reka asubize.] Bibiliya iduha umuburo wo kuba maso kugira ngo tutayobywa n’inyigisho z’ibinyoma. [Soma mu Bakolosayi 2:8.] Iyi gazeti igaragaza inyigisho esheshatu z’ibinyoma zidahuje n’Ijambo ry’Imana.”
Réveillez-vous! Ugushyingo
“Ibikoresho bimwe na bimwe urugero nka telefoni zigendanwa na orudinateri, bisigaye ari ibintu bisanzwe mu buzima. Ese gukoresha ikoranabuhanga bituma tudatakaza igihe cyangwa bituma tugitakaza? [Reka asubize.] Abantu benshi bemeranya n’aya magambo adutera inkunga yo gukoresha neza igihe. [Soma mu Befeso 5:15, 16.] Iyi gazeti igaragaza uko twakoresha ikoranabuhanga mu buryo bushyize mu gaciro kandi ntiturengere.”