Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’Umurinzi 1 Mutarama
“Ese utekereza ko buri wese akurikije iri hame ryo muri Bibiliya isi yarushaho kuba nziza? [Soma mu Baroma 12:18, hanyuma ureke asubize.] Ese waba warigeze wibaza impamvu rimwe na rimwe Imana yategekaga abagaragu bayo ba kera gushoza intambara? Iyi ngingo igaragaza igisubizo cyumvikana neza Bibiliya itanga.” Mwereke ingingo itangirira ku ipaji ya 13.
Réveillez-vous! Mutarama
Soma mu Byakozwe n’Intumwa 17:31a, hanyuma uvuge uti “igitekerezo cy’Umunsi w’Urubanza gituma abantu benshi bashya ubwoba. None se wowe iyo wumvise iby’uwo munsi, wumva umeze ute? [Reka asubize.] Bibiliya yigisha ko Umunsi w’Urubanza uzazana imigisha myinshi ku isi. Iyi ngingo ibisobanura neza.” Mwereke ingingo itangirira ku ipaji ya 10.
Umunara w’Umurinzi 1 Gashyantare
“Abantu benshi bizera ko nibapfa bazajya mu ijuru. Ese nawe ni uko ubibona? [Reka asubize.] Dore ingororano Bibiliya ivuga ko izahabwa abenshi mu bantu beza. [Soma muri Zaburi 37:29.] Iyi gazeti isuzuma icyo Bibiliya ivuga ku bazajya mu ijuru n’icyo bazakora yo.”
Réveillez-vous! Gashyantare
“Muri iki gihe, gutana kw’abashakanye birogeye cyane. Ese utekereza ko abenshi mu bashakanye bafata umwanzuro wo gutandukana barabanje gusuzuma ibintu byose bifitanye isano n’uwo mwanzuro? [Reka asubize, hanyuma usome mu Migani 14:15.] Iyi gazeti igaragaza ibintu bine abashakanye bagombye gusuzuma mu gihe batekereje ibyo gutandukana.”