Impapuro zo gutumirira abantu kuza mu rwibutso zizatangwa ku isi hose
1. Ni iyihe gahunda yihariye iteganyijwe kuzakorwa ku isi hose mbere y’Urwibutso?
1 “Mujye mukomeza gukora mutya munyibuka” (Luka 22:19). Ku itariki ya 30 Werurwe 2010, abasenga Yehova hamwe n’abantu bashimishijwe bazagaragaza ko bumvira iryo tegeko rya Yesu bateranira hamwe kugira ngo bibuke urupfu rwe. Kuva ku itariki ya 13 Werurwe kugeza ku itariki ya 30 Werurwe, ku isi hose hazatangwa impapuro zihariye zo gutumirira abantu kuza mu Rwibutso.
2. Twatanga dute impapuro z’itumira?
2 Uko watanga izo mpapuro: Ushobora guha nyir’inzu urupapuro rw’itumira kugira ngo arebe ifoto iri ku ipaji yarwo ya mbere, hanyuma ukavuga uti “ku mugoroba wo ku itariki ya 30 Werurwe, abantu babarirwa muri za miriyoni bo hirya no hino ku isi bazagira amateraniro yo kwibuka urupfu rwa Yesu. Wowe n’umuryango wawe nishimiye kubazanira urupapuro rubatumirira kuzaza muri uwo muhango. Incuti zawe na zo zihawe ikaze. Dore igihe n’aho uwo muhango uzabera.” Ukurikije uko imimerere ibikwemerera, ushobora gukoresha Bibiliya ukamusomera muri Luka 22:19, kugira ngo umwereke itegeko ridusaba kwifatanya muri uwo muhango. Ariko kandi, muzirikane ko byaba byiza mumaze igihe gito, kuko igihe dufite cyo kurangiza ifasi ari gito.
3. Ni ba nde dushobora gutumira?
3 Niba itorero ryanyu rifite ifasi nini, abasaza bashobora kubasaba gusiga impapuro z’itumira mu ngo mwasuye ku ncuro ya mbere ntimusangemo abantu. Mu gihe bikwiriye, mujye mutanga amagazeti hamwe n’izo mpapuro z’itumira. Uzatumire abo usubira gusura, abo uyoborera icyigisho cya Bibiliya, abo mukorana, abo mwigana, bene wanyu, abaturanyi n’abandi bantu muziranye.
4. Gushimira Yehova ku bw’urukundo yagaragaje atanga incungu, bizadushishikariza gukora iki?
4 Itegure kuzifatanya muri iyo gahunda mu buryo bwuzuye: Igihe cy’Urwibutso ni igihe cyiza cyane cyo kwagura umurimo wacu. Ese ushobora kugira ibyo uhindura kuri gahunda zawe kugira ngo ube umupayiniya w’umufasha? Waba se ufite abana cyangwa abandi bantu uyoborera icyigisho cya Bibiliya bafite amajyambere yo mu buryo bw’umwuka? Niba bimeze bityo, uzavugane n’abasaza kugira ngo barebe niba bujuje ibisabwa bityo bifatanye muri iyo gahunda yihariye ari ababwiriza batarabatizwa. Gushimira Yehova ku bw’urukundo yagaragaje atanga incungu, ntibizadushishikariza kuza mu Rwibutso gusa, ahubwo nanone bizadushishikariza gutumira abantu benshi uko bishoboka kose kugira ngo bazifatanye natwe.—Yoh 3:16.