Jya ugaragaza ko ushimira Imana ku bw’impano ihebuje yatanze
1. Ni iki gituma dushimira Yehova mu buryo bwihariye?
1 Yehova aduha ‘mpano nziza’ nyinshi, ariko impano iruta izindi zose yaduhaye, ni igitambo cy’incugu cyatanzwe binyuze ku Mwana we akunda cyane (Yak 1:17). Iyo ncungu ituma tubona imigisha myinshi, ikubiyemo no kubabarirwa ibyaha byacu (Efe 1:7). Ibyo bituma duhora dushimira Yehova. Mu gihe cy’Urwibutso dutekereza mu buryo bwihariye kuri iyo mpano y’agaciro kenshi.
2. Wowe n’abagize umuryango wawe mwagaragaza mute ko mushimira ku bw’incungu twahawe?
2 Fasha abagize umuryango wawe kugaragaza ko bashimira: Kugira ngo ufashe abagize umuryango wawe kugaragaza ko bashimira, mu byumweru bibanziriza Urwibutso ruzaba ku itariki ya 30 Werurwe, ushobora gukoresha umugoroba w’iby’umwuka mu muryango mugasuzuma ingingo zitandukanye zivuga ibihereranye n’incungu. Nanone buri munsi mu muryango wanyu mujye musoma imirongo ya Bibiliya yagenewe gusomwa mu gihe cy’Urwibutso. Jya utekereza icyo incungu yakumariye, utekereze uburyo yahinduye uko wabonaga Yehova, wowe ubwawe, abandi hamwe n’uko wabonaga igihe kizaza. Nanone kandi byaba byiza mwitoje kuririmba indirimbo nshya ebyiri zizakoreshwa mu Rwibutso, ari zo iya 8 n’iya 109.—Zab 77:13.
3. Twagaragaza dute ko dushimira?
3 Uko wagaragaza ko ushimira: Kugaragaza ko dushimira ku bw’incungu, bidushishikariza kubwira abandi ibya Yehova n’urukundo yagaragaje yohereza Umwana we (Zab 145:2-7). Muri Werurwe, Mata na Gicurasi, imiryango imwe n’imwe igaragaza ko ishimira ishyiraho gahunda yo gufasha nibura umwe mu bagize umuryango kugira ngo abe umupayiniya w’umufasha. Niba ibyo bidashoboka, mushobora ‘kwicungurira igihe’ kugira ngo mwongere igihe mu mara mu murimo wo kubwiriza (Efe 5:16). Nanone, kugaragaza ko dushimira nanone bizadushishikariza gufasha abandi kwifatanya natwe mu kwizihiza Urwibutso (Ibyah 22:17). Tangira ukore urutonde rw’abo usubira gusura, abo uyoborera icyigisho cya Bibiliya, bene wanyu, abo mukorana n’abaturanyi uzatumira, hanyuma uzifatanye mu buryo bwuzuye muri gahunda yihariye yo gutumirira abantu kuzaza mu Rwibutso.
4. Ni gute twakoresha neza igihe cy’Urwibutso?
4 Mu gihe cy’Urwibutso tubona ubundi buryo bwo kugaragariza Yehova ko twishimira cyane impano yaduhaye. Nimucyo mu gihe cy’Urwibutso tujye turushaho kugaragaza ko dushimira ku bw’incungu n’“ubutunzi [bwose] butarondoreka bwa Kristo.”—Efe 3:8.