Uko watoza abakiri bashya kubwiriza
1. Wumvise umeze ute igihe wifatanyaga mu murimo wo kubwiriza ku ncuro ya mbere?
1 Ese waba wibuka igihe wabwirizaga ku nzu n’inzu ku ncuro ya mbere? Birashoboka ko wagize ubwoba. Niba wari uri kumwe n’uwakuyoboreye icyigisho cya Bibiliya cyangwa undi mubwiriza, nta gushidikanya ko wishimiye ubufasha yaguhaye. Ubu noneho ubwo wamaze kuba umubwiriza w’inararibonye, ushobora kugira uruhare mu gutoza abakiri bashya kubwiriza.
2. Ni ibiki ababwiriza bashya baba bakeneye kumenya?
2 Ababwiriza bashya baba bakeneye kumenya uko batangiza ibiganiro, uko bakoresha Bibiliya, uko basubira gusura n’uko batangiza ibyigisho bya Bibiliya kandi bakabiyobora. Nanone kandi baba bagomba kwitoza kubwiriza mu buryo butandukanye umurimo wo kubwiriza ukorwamo, urugero nko kubwiriza mu muhanda cyangwa kubwiriza abantu baba bari ahakorerwa imirimo y’ubucuruzi. Ushobora kubafasha kunonosora ubwo buryo umurimo wo kubwiriza ukorwamo binyuze ku rugero rwiza utanga n’ibitekerezo ubaha.
3. Ni mu buhe buryo twafasha abandi binyuze ku rugero dutanga?
3 Jya ubigisha binyuze ku rugero utanga: Yesu yeretse abigishwa be uko babwiriza (Luka 8:1; 1 Pet 2:21). Niba uteganya kujyana n’umubwiriza mushya mu murimo wo kubwiriza, jya utegura uburyo bwo gutangiza ibiganiro bworoshye, ku buryo uwo mubwiriza ashobora kubwigana. Ushobora kwifashisha uburyo bw’icyitegererezo buboneka mu bitabo byacu. Jya ubanza ubwirize inzu imwe cyangwa ebyiri kugira ngo uwo mubwiriza yumve uko ubigenza. Mu gihe muvuye ku nzu imwe mujya ku yindi, ushobora gusaba uwo mubwiriza kugira icyo avuga ku cyatumye uburyo bwawe bwo gutangiza ibiganiro bugira icyo bugeraho. Ibyo bizatuma abona akamaro ko kujyana n’abandi mu murimo, kandi bitume yemera bitamugoye igitekerezo icyo ari cyo cyose umuha mu gihe amaze gutangiza ibiganiro.
4. Mu gihe tumaze kumva uko umubwiriza mushya atangiza ibiganiro, twamufasha dute?
4 Jya ubagira inama: Nanone kandi, Yesu yahaye abigishwa be amabwiriza y’uko bagombaga kubwiriza (Mat 10:5-14). Nawe ushobora gufasha umubwiriza mushya muri ubwo buryo. Niba inzu mugezeho ari we ugomba kuyibwiriza, jya utega amatwi witonze. Nimuva kuri iyo nzu, ujye ugira ibintu runaka umushimira ubikuye ku mutima nubwo haba hari ibintu wabonye akeneye kunonosora mu buryo bwe bwo gutangiza ibiganiro. Mbere yo kugira igitekerezo umuha, ushobora gutegereza ukareba niba ku nzu ikurikiraho ari bugire icyo akosora. Wenda iryo kosa yakoze ryatewe n’uko yari afite ubwoba. Nanone kandi, jya uzirikana ko ababwiriza bose batanganya ubushobozi, kandi uzirikane ko hari uburyo bwinshi bukwiriye umuntu ashobora gukoramo ibintu.—1 Kor 12:4-7.
5. Twavuga iki mu gihe twiyemeje kugira inama umubwiriza mushya?
5 Hari igihe umubwiriza mushya yagusaba ko umugira inama. Ariko nubwo yaba atabikoze, jya ufata iya mbere umufashe. None se ibyo wabikora ute ubigiranye amakenga? Hari ababwiriza b’inararibonye babaza bati “ese wakwemera ko ngira igitekerezo nguha?” cyangwa bati “utekereza ko byagenze bite?” Ushobora no kuvuga uti “nkiba umubwiriza . . . byarangoye, ariko icyamfashije . . . ” Hari igihe byaba byiza musuzumiye hamwe ibivugwa mu gitabo Comment raisonner. Kugira ngo utamuremerera, jya umugira inama ku birebana n’ikintu kimwe mu byaranze uburyo bwe bwo gutangiza ibiganiro.
6. Mu murimo wo kubwiriza, ni mu buhe buryo ‘icyuma gityaza ikindi’?
6 Icyuma gityaza ikindi: Nubwo Timoteyo yari umubwirizabutumwa w’inararibonye, Pawulo yamuteye inkunga yo gukomeza kugira umwete wo kwigisha no kugira amajyambere (1 Tim 4:13, 15). Nubwo waba umaze imyaka myinshi ukora umurimo wo kubwiriza, wagombye gukomeza kongera ubuhanga bwawe. Jya wigira ku bandi babwiriza mwajyanye kubwiriza kabone n’iyo baba bataraba inararibonye mu murimo. Nanone jya ufasha abandi mu bugwaneza cyane cyane abakiri bashya, kugira ngo babe ababwiriza b’ubutumwa bwiza b’abahanga.—Imig 27:17.