ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 7/11 p. 1
  • Mujye ‘mugirirana impuhwe’

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Mujye ‘mugirirana impuhwe’
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2011
  • Ibisa na byo
  • Mugirirane “impuhwe”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
  • Mugire Impuhwe Zuje Urukundo
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1995
  • Mwigane umuco wa Yehova wo kugira impuhwe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2017
  • “Impuhwe z’Imana yacu zirangwa n’ubwuzu”
    Egera Yehova
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2011
km 7/11 p. 1

Mujye ‘mugirirana impuhwe’

1. Ni iki abantu bakeneye cyane muri iki gihe?

1 Muri iki gihe, hari abantu benshi bakeneye cyane kugirirwa impuhwe kurusha mbere hose. Kuba ibibera ku isi bigenda birushaho kuzamba, bituma abantu bo hirya no hino ku isi bumva batishimye, bihebye kandi nta byiringiro bafite. Ababarirwa muri za miriyoni bakeneye kwitabwaho, kandi twe Abakristo dufite uburyo bwiza bwo kubitaho by’ukuri (Mat 22:39; Gal 6:10). Twabagaragariza dute ko tubitaho by’ukuri?

2. Ni ubuhe buryo bwiza cyane kurusha ubundi twagaragazamo impuhwe?

2 Umurimo urangwa n’impuhwe: Imana ni yo soko imwe rukumbi y’ihumure nyakuri kandi rirambye (2 Kor 1:3, 4). Yehova adutera inkunga yo kumwigana ‘tukagira impuhwe,’ kandi yaduhaye itegeko ryo kugeza ubutumwa bwiza bw’Ubwami kuri bagenzi bacu (1 Pet 3:8). Kugira ishyaka muri uwo murimo ni bwo buryo bwiza cyane kurusha ubundi bwo guhumuriza “abafite imitima imenetse,” kubera ko Ubwami bw’Imana ari bwo byiringiro nyakuri by’abantu bababara (Yes 61:1). Kubera ko Yehova agirira impuhwe ubwoko bwe, vuba aha azakuraho ubugizi bwa nabi bwose maze ashyireho isi nshya ikiranuka.—2 Pet 3:13.

3. Twagaragaza dute ko tubona abantu nk’uko Yesu yababonaga?

3 Jya ubona abantu nk’uko Yesu yababonaga: N’igihe Yesu yabaga abwiriza abantu benshi, yabonaga ko buri wese muri bo akeneye kugirana n’Imana imishyikirano myiza. Bari bameze nk’intama zitagira umwungeri. Ibyo Yesu yabonye byamukoze ku mutima maze abigisha yihanganye (Mar 6:34). Nitubona abantu nk’uko Yesu yababonaga, bizatuma tugirira buri wese muri bo impuhwe tubikuye ku mutima. Ibyo bizumvikanira mu ijwi ryacu kandi bigaragarire ku isura yacu. Tuzashyira umurimo wo kubwiriza mu mwanya wa mbere kandi duhuze amagambo yacu n’ibyo buri wese mu bo tubwiriza akeneye.—1 Kor 9:19-23.

4. Kuki twagombye kugira impuhwe?

4 Abantu benshi bo mu mahanga yose bitabira ubutumwa bw’Ubwami kandi bakishimira ukuntu tubitaho tubikuye ku mutima. Nidukomeza kugira impuhwe, tuzubahisha Yehova Imana yacu igira impuhwe kandi tumushimishe.—Kolo 3:12.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze