‘Izina ry’Imana niryezwe’
1. Umutwe w’ikoraniro ry’akarere ryo mu mwaka w’umurimo wa 2012 uzaba uvuga ngo iki, kandi se uzaba ushingiye he?
1 Dufite igikundiro cyo kwitirirwa izina rya Yehova, Umutegetsi w’Ikirenga w’ijuru n’isi. Yehova ubwe ni we wemeye ko twitirirwa izina rye rimutandukanya n’izindi mana. Ibyo byagaragaye cyane cyane mu mwaka wa 1931, kuko ari bwo twatangiye kwitwa Abahamya ba Yehova (Yes 43:10). Yesu Umwana w’Imana w’ikinege yubahaga cyane izina ry’Imana, arishyira mu mwanya wa mbere mu isengesho ntangarugero (Mat 6:9). Umutwe w’ikoraniro ry’akarere ryo mu mwaka w’umurimo wa 2012 ushingiye ku magambo Yesu yavuze muri iryo sengesho. Uwo mutwe uragira uti “Izina ry’Imana niryezwe.” Niba uzi itariki ikoraniro ryanyu ry’akarere rizaberaho, ese waba warayishyizeho akamenyetso kuri kalendari yawe, kandi ukaba waratangiye kwitegura kuryifatanyamo?
2. Ni ibihe bintu dutegerezanyije amatsiko?
2 Ibizaba bikubiyemo: Disikuru yo kuwa gatandatu ifite umutwe uvuga ngo “Mumenyekanishe izina ry’Imana mukora umurimo w’igihe cyose,” izasobanura impamvu gukora umurimo w’igihe cyose bihesha ibyishimo. Nanone disikuru z’uruhererekane zifite umutwe uvuga ngo “Jya wirinda gutukisha izina rya Yehova,” zizadufasha kwirinda ibintu bine bishobora kutugusha mu mutego. Muri disikuru ifite umutwe uvuga ngo “Impamvu izina ry’Imana rigomba kwezwa,” tuzabona ibisubizo by’ibibazo bigira biti “ni iki kizatuma dukomeza kubwirizanya umwete igihe abantu batitabira ibyo tubabwira? Ni iki kizadufasha kugira icyo tugeraho mu murimo wacu?” Ku cyumweru tuzumva disikuru enye z’uruhererekane zivuga uko twakweza izina rya Yehova binyuze ku bitekerezo byacu, ku magambo tuvuga, ku myanzuro dufata no ku myifatire yacu. Abantu bashya bazishimira cyane cyane kumva disikuru y’abantu bose izaba ifite umutwe uvuga ngo “Yehova azeza izina rye rikomeye kuri Harimagedoni.”
3. Ni iyihe nshingano dufite, kandi se ni mu buhe buryo ikoraniro ry’akarere rizadufasha kuyisohoza neza?
3 Vuba aha Yehova azagira icyo akora kugira ngo yeze izina rye (Ezek 36:23). Hagati aho, dufite inshingano ikomeye yo kubaho mu buryo bwubahisha izina ryera rya Yehova. Twiringiye ko iri koraniro ry’akarere rizadufasha gusohoza inshingano yacu ikomeye yo kwitirirwa izina ry’Imana.