ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 1/12 p. 1
  • Ese ujya ukoresha utu dutabo?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese ujya ukoresha utu dutabo?
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2012
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • Bibiliya—irimo ubuhe butumwa?
  • Ukwemera nyakuri kuduhesha ibyishimo
  • Ushobora kuba incuti y’Imana!
  • Gutanga agatabo Mukomeze kuba maso!
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2010
  • Uko twakoresha agatabo Ubutumwa bwiza buturuka ku Mana
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2013
  • Ifashishe Udutabo Tunyuranye mu Murimo Wawe
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
  • Jya wifashisha agatabo Ubutumwa bwiza igihe wigisha
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2015
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2012
km 1/12 p. 1

Wubike neza

Ese ujya ukoresha utu dutabo?

Bibiliya—irimo ubuhe butumwa?

Kagenewe gufasha abantu batazi ibintu byinshi kuri Bibiliya, cyane cyane abo mu madini atari aya gikristo

Uko wagatanga: “Turifuza kumenya icyo utekereza kuri aya magambo yo mu Byanditswe (cyangwa yo muri iki gitabo cyera). [Soma amagambo yo muri Zaburi ya 37:11. Iyo Zaburi ivugwa mu gice cya 11.] Utekereza ko isi izaba imeze ite ubu buhanuzi nibusohora? [Reka asubize.] Ibi ni bimwe mu byiringiro n’ihumure abantu bo mu mico yose no mu madini yose bashobora kugira babikesheje Bibiliya.” Soma paragarafu iri hejuru ku ipaji ya  3, hanyuma umuhe ako gatabo.

Uko wagakoresha: Niba uyoborera icyigisho umuntu utari uwo mu idini rya gikristo ukoresheje igitabo Icyo Bibiliya yigisha, jya ufata igihe gito mbere yo kwiga cyangwa nyuma yaho maze musuzume igice kimwe cyo muri ako gatabo, kugira ngo umufashe kumenya ubutumwa bukubiye muri Bibiliya.

Ukwemera nyakuri kuduhesha ibyishimo

Kagenewe gufasha Abisilamu baba mu bihugu bibemerera kuba bakwiga Bibiliya

Uko wagatanga: Mwereke ifoto iri ku ipaji ya 16-17 maze uvuge uti “ibi bitandukanye cyane n’ibyo tubona mu isi muri iki gihe. Ese utekereza ko hari igihe iyi si izamera itya? [Reka asubize.] Dore icyo iki gitabo cy’Imana gisezeranya. [Reba umwe mu mirongo y’Ibyanditswe yandukuwe, uwusome muri Bibiliya yawe.] Aka gatabo kadufasha kwizera tudashidikanya ko aya masezerano azasohozwa.”

Uko wagakoresha: Mbere yo gusezera ku muntu usuye ku ncuro ya mbere, musabe guhitamo kimwe mu bibazo biri ku gifubiko. Muhane gahunda y’igihe uzagarukira kumusura mugasuzuma igisubizo cy’icyo kibazo mwifashishije ako gatabo.

Ushobora kuba incuti y’Imana!

Kagenewe gufasha abize amashuri make cyangwa abatazi gusoma neza

Uko wagatanga: “Ese ubona dushobora kuba incuti z’Imana? [Reka asubize, hanyuma usome muri Yakobo 2:23.] Aka gatabo kagenewe kudufasha kuba incuti z’Imana, nk’uko Aburahamu yari incuti yayo.”

Uko wagakoresha: Niba usuye umuntu ku ncuro ya mbere cyangwa ugarutse kumusura, mwereke uko icyigisho cya Bibiliya kiyoborwa, musuzumira hamwe isomo rya 1 ryose, cyangwa paragarafu nke zaryo.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze