ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 2/12 p. 1
  • Itegure kwagura umurimo wawe uhereye ubu

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Itegure kwagura umurimo wawe uhereye ubu
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2012
  • Ibisa na byo
  • Gira uruhare mu gutuma igihe cy’Urwibutso kiba igihe gishimishije
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2014
  • Ese uzaba umupayiniya w’umufasha?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2013
  • Jya wamamaza ishimwe rya Yehova
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2007
  • Ubundi buryo bwo gusingiza Yehova
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2013
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2012
km 2/12 p. 1

Itegure kwagura umurimo wawe uhereye ubu

1. Mu gihe cy’Urwibutso tuzaba dufite uburyo bwo gukora iki, kandi se twakwitegura dute?

1 Buri mwaka, igihe cy’Urwibutso kiduha uburyo bwo ‘gusingiza Yehova cyane’ (Zab 109:30). Ese uzagaragaza ko ushimira uwatanze incungu wagura umurimo wawe muri Werurwe? Iki ni cyo gihe cyo gutangira kwitegura.—⁠Imig 21:5.

2. Wowe ubwawe wakiriye ute gahunda yo kugabanya amasaha abapayiniya b’abafasha basabwaga kuzuza muri Mata umwaka ushize, kandi se abandi bo babyakiriye bate?

2 Kuba umupayiniya w’umufasha: Mu mwaka ushize, amatorero yarishimye cyane amaze kumenya gahunda yashyizweho muri Mata yo kugabanya umubare w’amasaha asabwa abapayiniya b’abafasha. Hari umuvandimwe wanditse ati “kubera ko nkiri umunyeshuri, sinashobora kuba umupayiniya w’igihe cyose. Icyakora muri uku kwezi kwa Mata, ngiye kuzuza fomu nsabe gukora amasaha 30, ariko nihatire kuzuza amasaha 50.” Mushiki wacu ufite akazi yaranditse ati “amasaha mirongo itatu! Ayo rwose biroroshye kuyagezaho.” Igihe iyo gahunda yatangazwaga, hari mushiki wacu uri mu kigero cy’imyaka 80 wari warahoze ari umupayiniya wagize ati “iki ni cyo gihe nari narategereje! Yehova yamenye ko nari nguwe neza igihe nari umupayiniya.” Abandi batashoboye kuba abapayiniya b’abafasha bishyiriyeho intego yo gukora byinshi mu murimo.

3. Kuki ugomba gusuzuma niba waba umupayiniya w’umufasha muri Werurwe, Mata na Gicurasi?

3 Ukwezi kwa Werurwe na ko kuzaba ari ukwezi gushimishije cyane ko gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha, kuko tuzaba dushobora gukora amasaha 30 cyangwa 50. Nanone guhera kuwa gatandatu tariki ya 17 Werurwe, tuzifatanya muri gahunda yihariye yo gutumira abantu kugira ngo bazaze kwifatanya natwe kwizihiza Urwibutso ruzaba ku itariki ya 5 Mata. Hari benshi bazifuza kwagura umurimo wo kubwiriza ku buryo bazaba abapayiniya no muri Mata na Gicurasi, aho bazasabwa kuzuza amasaha 50.

4. Twakwagura dute umurimo wacu, kandi se bizatugirira akahe kamaro?

4 Muri gahunda yanyu y’umugoroba w’iby’umwuka mu muryango y’ubutaha, muzasuzume uko buri wese mu bagize umuryango yakwagura umurimo mu gihe cy’Urwibutso (Imig 15:22). Jya usaba Yehova aguhe imigisha mu mihati ushyiraho (1 Yoh 3:22). Niwagura umurimo wawe, uzarushaho gusingiza Yehova kandi ugire ibyishimo byinshi.—⁠2 Kor 9:6.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze