ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 4/12 p. 1
  • Ibintu bitatu byatuma wigisha neza

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ibintu bitatu byatuma wigisha neza
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2012
  • Ibisa na byo
  • Twigane umwigisha mukuru
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2002
  • Jya wigisha mu buryo bworoheje
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2009
  • Garagaza Ubushishozi n’Ubushobozi bwo Kwemeza Abantu mu Gihe Wigisha
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • “Nta kintu yababwiraga adakoresheje umugani”
    ‘Nkurikira Ube Umwigishwa Wanjye’
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2012
km 4/12 p. 1

Ibintu bitatu byatuma wigisha neza

1. Kuki twagombye kunonosora uburyo bwacu bwo kwigisha?

1 Ababwiriza bose ni abigisha. Twaba dusuye umuntu ku ncuro ya mbere, twaba dusubiye gusura umuntu ushimishijwe cyangwa tuyobora icyigisho cya Bibiliya, tugira icyo tumwigisha, kandi ibyo twigisha biba ari ibintu byihariye. Dusobanura “ibyanditswe byera” bishobora gutuma umuntu agira ‘ubwenge bwo kumuhesha agakiza’ (2 Tim 3:15). Iyo ni inshingano ihebuje rwose. Dore ibintu bitatu byatuma wigisha neza.

2. Ni mu buhe buryo twakwigisha dukoresheje imvugo yoroheje?

2 Imvugo yoroheje: iyo dusobanukiwe ikintu neza, dushobora kwibagirwa ko gishobora kugora umuntu utakizi. Mu gihe uyobora icyigisho cya Bibiliya rero, ntukajye utanga ibisobanuro byinshi bitari ngombwa; ahubwo ujye utsindagiriza ingingo z’ingenzi. Kuvuga amagambo menshi si ko kwigisha neza (Imig 10:19). Ubusanzwe biba byiza gusoma imirongo y’Ibyanditswe y’ingenzi gusa. Nimumara gusoma umurongo w’Ibyanditswe, ujye wibanda gusa ku gice cyawo gifitanye isano n’ingingo muganiraho. Nubwo Ikibwiriza cyo ku Musozi kivugwa muri Matayo igice cya 5 kugeza ku cya 7 gikubiyemo inyigisho zimbitse z’ukuri, Yesu yakoresheje imvugo yoroheje kandi avuga amagambo make atoranyijwe neza.

3. Akamaro k’ingero ni akahe, kandi se ingero nziza ni izimeze zite?

3 Ingero: Ingero zikangura ibitekerezo n’ibyiyumvo kandi zigatuma umuntu yibuka. Ntukibwire ko kumenya kubara inkuru ari byo bituma umuntu atanga ingero nziza. Akenshi Yesu yakoreshaga ingero ngufi kandi zoroshye kumva (Mat 7:3-5; 18:2-4). Gushushanya ikintu ku rupapuro na byo bishobora kugira akamaro. Kwitegura neza mbere y’igihe bishobora gutuma ubona ingero nziza.

4. Ni mu buhe buryo dushobora gukoresha neza ibibazo?

4 Ibibazo: Ibibazo bifasha umwigishwa gutekereza. Ku bw’ibyo, igihe umaze kumubaza ikibazo ujye wihangana utegereze. Iyo uhise usubiza icyo kibazo, ntumenya niba asobanukiwe ibyo yiga. Iyo atanze igisubizo kitari cyo, nabwo si byiza guhita umukosora. Ahubwo biba byiza iyo umubajije ibibazo by’inyongera bituma yigerera ku mwanzuro (Mat 17:24-27). Kubera ko muri twe nta mwigisha utunganye urimo, ni yo mpamvu Bibiliya idutera inkunga yo kwirinda twe ubwacu n’inyigisho twigisha. Nitubigenza dutyo, twe n’abatwumva bizatugirira akamaro iteka ryose.—1 Tim 4:16.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze