Jya ukoresha inkuru z’Ubwami igihe utangaza ubutumwa bwiza
1. Abagize ubwoko bw’Imana bakoresheje bate inkuru z’Ubwami?
1 Hashize igihe kirekire abagize ubwoko bwa Yehova bakoresha inkuru z’Ubwami mu gutangaza ubutumwa bwiza. Mu mwaka wa 1880 ni bwo C. T. Russell n’abo bari bafatanyije batangiye gucapa Inkuru z’Ubwami z’Abigishwa ba Bibiliya. Izo nkuru z’Ubwami zahabwaga abasomyi b’igazeti y’Umunara w’umurinzi kugira ngo bajye baziha abantu. Inkuru z’Ubwami zari ibikoresho by’ingenzi cyane ku buryo mu mwaka wa 1884, igihe C. T. Russell yandikishaga umuryango udaharanira inyungu wari ugamije guteza imbere inyungu z’Ubwami, yashyize ijambo “inkuru y’Ubwami” (tract) mu izina ry’uwo muryango, awita “Zion’s Watch Tower Tract Society.” Muri iki gihe, uwo muryango witwa “Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania.” Mu mwaka wa 1918, Abigishwa ba Bibiliya bari bamaze gutanga inkuru z’Ubwami zisaga miriyoni 300. Muri iki gihe nabwo, inkuru z’Ubwami zikomeje kuba ibikoresho bituma tugira icyo tugeraho mu murimo wo kubwiriza.
2. Kuki inkuru z’Ubwami ari ibikoresho byiza?
2 Impamvu ari ibikoresho byiza: Inkuru z’Ubwami zifite amabara meza kandi zinogeye ijisho. Nubwo ubutumwa burimo buba bwanditse mu magambo make, burashishikaje kandi burigisha. Zishishikaza abantu baba bafite ubute bwo gusoma igazeti cyangwa igitabo. Gutanga inkuru z’Ubwami byorohera bose, ndetse n’ababwiriza bakiri bashya n’abana. Nanone inkuru z’Ubwami ziba ari udupapuro duto ku buryo tuzitwara bitatugoye.
3. Vuga inkuru uzi cyangwa iyasohotse mu bitabo byacu igaragaza akamaro k’inkuru z’Ubwami.
3 Hari bantu benshi bamenya ukuri babikesheje inkuru y’Ubwami. Urugero, hari umugore wo muri Hayiti watoye inkuru y’Ubwami mu muhanda. Yarayisomye maze aratangara cyane ati “mbonye ukuri!” Amaherezo yagiye ku Nzu y’Ubwami maze atangira kwiga Bibiliya hanyuma arabatizwa. Ibyo byose byatewe n’imbaraga z’Ijambo ry’Imana yasanze muri iyo nkuru y’Ubwami.
4. Ni iyihe ntego twagombye kwishyiriraho igihe turi mu kwezi gutangwamo inkuru z’Ubwami?
4 Kubwiriza ku nzu n’inzu: Kubera ko inkuru z’Ubwami ari ibikoresho bituma tugira icyo tugeraho mu murimo wo kubwiriza, rimwe na rimwe zizajya zishyirwa mu bitabo bitangwa mu kwezi, guhera mu kwezi k’Ugushyingo. Intego yacu si iyo gutanga inkuru z’Ubwami gusa, ahubwo tuzikoresha tugamije no gutangiza ibiganiro. Iyo umuntu agaragaje ko ashimishijwe igihe tumusuye ku ncuro ya mbere cyangwa igihe dusubiye kumusura, dushobora kumwereka uko icyigisho kiyoborwa twifashishije igitabo Icyo Bibiliya yigisha cyangwa ikindi gitabo kiyoborerwamo icyigisho. None se twatanga dute inkuru z’Ubwami igihe tubwiriza ku nzu n’inzu? Inkuru z’Ubwami ziratandukanye. Ku bw’ibyo, tugomba kumenya neza ibikubiye mu nkuru z’Ubwami dutanga.
5. Twatanga dute inkuru z’Ubwami igihe tubwiriza ku nzu n’inzu?
5 Tugomba gukoresha uburyo bwo gutangiza ibiganiro buhuje n’ifasi yacu kandi buhuje n’inkuru y’Ubwami dutanga. Dushobora gutangiza ikiganiro duha nyir’inzu inkuru y’Ubwami. Ifoto nziza iri kuri iyo nkuru y’Ubwami ishobora kumushishikaza. Nanone dushobora kumwereka inkuru z’Ubwami zitandukanye maze agatoranya iyo ashaka. Igihe tubwiriza mu ifasi ituwe n’abantu badapfa gukingurira uwo babonye wese, dushobora gufata inkuru y’Ubwami neza ku buryo nyir’inzu areba ku gifubiko cyayo, cyangwa tukamusaba kuyinyuza munsi y’urugi kugira ngo atubwire icyo ayitekerezaho. Niba umutwe w’iyo nkuru y’Ubwami ari ikibazo, twamusaba kuvuga icyo atekereza kuri icyo kibazo. Dushobora nanone kubaza ikibazo gituma ashimishwa maze tukabona uko tuganira. Icyo gihe dushobora gusomera hamwe bimwe mu bivugwa muri iyo nkuru y’Ubwami, twagera ahari ikibazo tugatuza maze tukamusaba kugira icyo akivugaho. Dushobora no gusoma muri Bibiliya imirongo y’Ibyanditswe y’ingenzi. Nyuma yo gusuzuma ibyo bintu, dushobora guhana gahunda ihamye yo kugaruka kumusura. Niba mu itorero ryacu tumenyereye gusigira ibitabo abo tutasanze imuhira, dushobora gusiga inkuru y’Ubwami mu ngo tudasanzemo abantu, tukazisiga aho abandi bantu badashobora kuzibona.
6. Twakoresha inkuru z’Ubwami dute igihe tubwiriza mu muhanda?
6 Kubwiriza mu muhanda: Ese wigeze ukoresha inkuru z’Ubwami ubwiriza mu muhanda? Hari abagenzi baba bihuta cyane, badashaka guhagarara ngo tuganire. Ntibiba byoroshye kumenya niba bashimishijwe. Aho kubaha amagazeti asohotse vuba kandi uba utazi niba bari buyasome, byaba byiza ubahaye inkuru y’Ubwami. Inkuru z’Ubwami zifite ibifubiko binogeye ijisho kandi zirimo ubutumwa bugufi. Ku bw’ibyo, amatsiko ashobora gutuma abantu basoma inkuru y’Ubwami igihe bafite iminota mike. Icyakora niba batihuta, dushobora gusuzumira hamwe na bo bimwe mu bintu bikubiye mu nkuru y’Ubwami tubahaye.
7. Vuga inkuru z’ibyabaye zigaragaza uko twakoresha inkuru z’Ubwami tubwiriza mu buryo bufatiweho.
7 Kubwiriza mu buryo bufatiweho: Biroroshye gukoresha inkuru z’Ubwami igihe tubwiriza mu buryo bufatiweho. Hari umuvandimwe ujya azishyira mu mufuka igihe cyose avuye mu rugo. Iyo ahuye n’umuntu, wenda nk’umucuruzi, amubaza gusa niba ashobora kumuha akantu ko gusoma maze akamuhereza inkuru y’Ubwami. Hari umugabo n’umugore batembereye mu mugi wa New York bagiye gusura ahantu nyaburanga, maze bibuka ko bari buhure n’abantu baturutse mu bihugu binyuranye. Bitwaje agatabo Ubutumwa bwiza ku bantu bo mu mahanga yose n’inkuru z’Ubwami mu ndimi zitandukanye. Iyo bumvaga umuntu uvuga urundi rurimi, yaba ugurisha ibicuruzwa ku muhanda, uwicaye iruhande rwabo mu busitani cyangwa muri resitora, bamuhaga inkuru y’Ubwami iri mu rurimi rwe kavukire.
8. Ni mu buhe buryo inkuru z’Ubwami zagereranywa n’imbuto?
8 “Ujye ubiba imbuto yawe”: Inkuru z’Ubwami zishobora kugereranywa n’imbuto. Umuhinzi anyanyagiza imbuto ahantu hose kuko aba atazi izizamera kandi zigakura. Mu Mubwiriza 11:6 hagira hati “mu gitondo ujye ubiba imbuto yawe kandi kugeza nimugoroba ntugatume ukuboko kwawe kuruhuka, kuko utazi aho bizagenda neza, niba ari aha cyangwa hariya, cyangwa niba byombi bizahwanya kuba byiza.” Ku bw’ibyo, tugomba gukomeza “gusesekaza ubumenyi” twifashishije icyo gikoresho gituma tugira icyo tugeraho mu murimo wo kubwiriza.—Imig 15:7.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 3]
Kubera ko inkuru z’Ubwami ari ibikoresho bituma tugira icyo tugeraho mu murimo wo kubwiriza, rimwe na rimwe zizajya zishyirwa mu bitabo bitangwa mu kwezi, guhera mu kwezi k’Ugushyingo